Amerika yongereye imisoro ku bicuruzwa bya miliyari $200 by’u Bushinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Leta zunze ubumwe za Amerika zakubye inshuro zirenze ebyiri imisoro ku bicuruzwa by’agaciro ka miliyari $200 biva mu Bushinwa.

Ni icyemezo cyafashwe nk’intambara y’ubucuruzi ibi bihugu by’ibihangange ku Isi birimo. Ni nyuma y’uko Perezida Trump, kuri uyu wa Kane atangaje ko u Bushinwa bwishe ibiganiro by’ubucuruzi bagiranaga ngo barangize iyi ntambara.

Amerika yazamuye imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa iva 10% iyigeza kuri 25%.

BBC yatangaje ko u Bushinwa bwavuze ko bubabajwe n’iki gikorwa kandi na bwo buza gufata ingamba zikwiriye zo kwihimura.

Iyi misoro ya 25% itangwa n’abacuruzi cyangwa kompanyi zo muri Amerika zinjiza ibicuruzwa bivuye mu Bushinwa. Umwaka ushize nibwo Amerika yari yazamuye iyi misoro iyigeza ku 10%. Byari nk’intangiriro y’iyi ntambara.

Perezida Donald Trump yakunze kugaragaza ko atishimiye ko u Bushinwa ari bwo bwungukira cyane mu gucuruzanya na Amerika.

Hari ababona ko ari politiki ya Amerika yo guhagarika umuvuduko w’ubukungu u Bushinwa buriho utuma bugenda bugira n’ijambo rikomeye mu Isi.

Abasesengura iby’ubukungu bavuga ko bizagira ingaruka kuri kompanyi z’Abanyamerika, binagere ku baguzi b’ibikorwa na zo kuko zigiye guhura n’akaga ko kwishyura ariya 25%, hakiyongeraho ko n’u Bushinwa bugiye kwihorera.

Kongera imisoro ku bicuruzwa by'u Bushinwa bizagira ingaruka ku bigo byo muri Amerika n'abaguzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza