Angela Merkel yatorewe manda ya kane yo kuyobora u Budage

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage, Bundestag, yatoreye Angela Merkel gukomeza kuba ‘Chancelière’ w’u Budage muri manda ya kane yikurikiranya, aho arahirira izi nshingano kuri uyu wa Gatatu.

Itora ryabaye muri iki gitondo ryashyize iherezo ku byibazwaga kuri politiki y’u Budage, nyuma y’amatora aheruka yarangiye amashyaka abiri yari akomeye atabonye ubwiganze butuma yiharira ubutegetsi, bigasaba ko haremwa ihuriro ry’ishyaka ‘Christian Democratic Union (CDU)’ rya Merkel na Social Democratic Party (SPD).

Nk’uko Reuters yabitangaje, itora ryabaye mu ibanga ryarangiye abadepite 364 muri 709 bagize Inteko Ishinga Amategeko batoye Merkel, bityo akaba yarengeje icyenda kuri 50% yasabwaga.

Angela Merkel ayobora u Budage kuva mu 2005.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage yatoreye Angela Merkel gukomeza kuyobora igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza