AU yasabye Trump gusaba imbabazi Abanyafurika nyuma yo kugereranya ibihugu byabo n’imisarani

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Mutarama 2018 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) wamaganye bikomeye amagambo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko atiyumvisha uburyo abimukira baturuka mu bihugu bya Afurika na Haiti agereranya n’imisarane bemererwa kujya muri Amerika.

Ni amagambo yavugiye mu nama yabereye muri White House ku wa Kane, yagarukaga ku bibazo by’abimukira bakomeje kujya muri Amerika n’uburyo bishobora gukemuka.

Aya magambo yarakaje abayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika no hanze yayo, ndetse Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, avuga ko yababajwe bikomeye no kumva Trump avuga atyo ku bimukira bava mu bihugu bya Afurika, Haiti na El Salvador.

Yakomeje agira ati “Nababajwe n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari urugero rwiza rw’uko abimukira bashobora kugira uruhare mu kubaka igihugu hashingiwe ku ndangagaciro zo kuba abantu hari ibyo badahuje, ubworoherane n’amahirwe atandukanye babona.”

Mu itangazo ibiro bya AU i Washington byasohoye, rivuga uyu muryango usanga bimaze kugaragara ko hari ukutareba neza ibihugu bya Afurika n’abaturage babyo, ku buyobozi bwa Trump.

Rikomeza rigira riti “Hakenewe ibiganiro bikomeye hagati y’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’ibihugu bya Afurika.”

AU yavuze ko izakomeza ubufatanye na Amerika, ariko ko bukwiye gushingira ku bwubahane no kubaha ikiremwamuntu hagendewe ku mategeko mpuzamahanga.

Yakomeje igira iti “AU yamaganye ayo magambo ndetse isaba ko yakwisubiraho kuri iyo mvugo ndetse agasaba imbabazi, atari Abanyafurika gusa ahubwo n’ababakomokaho aho bari hose ku Isi.”

Mu bayobozi ba Afurika bamaganiye mu ruhame amagambo ya Trump harimo nka Perezida Macky Sall wa Sénégal na John Dramani Mahama wabaye Perezida wa Ghana.

Botswana yo yahise itumizaho Ambasaderi wa Amerika muri icyo gihugu, ngo asobanure niba igihugu cyabo kiri mu byo Perezida Trump yatutse.

Trump yagereranyije ibihugu bya Afurika na Haiti n'imisarani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza