Banki y’Abaturage yazanye ikoranabuhanga riranga aho ibyuma bya ATM biherereye

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 29 Nyakanga 2016 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Uko ikoranabuhanga rikomeza gukataza mu Rwanda,niko hagenda havuka uburyo bwo korohereza abantu aho gutakaza umwanya ibintu byinshi bigakorerwa kuri telefone.

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga rya 19 mu Rwanda, ubuyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda bwamuritse porogaramu ya telefone (bpr mobile application) izajya ifasha abakoresha telefone zigezweho kubona serivisi zitandukanye zirimo no kumenya aho ibyuma bya ATM biherereye igihe umuntu ari mu gace adasanzwe azi.

Mu kiganiro na IGIHE ku mikoreshereze y’ubu buryo bushya,Jean Paul Muramira ushinzwe ubucuruzi n’ibikorwa by’ikoranabuhanga mu mashami ya Banki y’Abaturage yatangaje ko izi ari zimwe mu mpinduka ikigo Atlas Mara giherutse kugura iyi banki gitangiye kugeza ku banyarwanda.

Ati “Iyi ni intambwe Banki y’Abaturage irimo gutera mu kwegereza serivsi z’ikoranabuhanga abanyarwanda, ubu navuga ko ibi ari intangiro kuko tugiye gukomeza kuzana udushya mu ikoranabuhanga mu gufasha abanyarwanda kugendana n’iterambere batavunitse.”

Uko BPR mobile application ikoreshwa

Kugira ngo umuntu akoreshe iyi porogaramu bisaba ko aba afite telefone igezweho(smart phone), akajya ahanditse application store; iyo amaze kuyibona arayimanura (download) akayishyira muri telefone ye (installation).

Ibyo ibyo birangiye akanda ahanditse ‘Start Banking’, ubundi akagenda akurikiza amabwiriza kugeza ageza ku cyo ashaka.

Serivisi umuntu ahabwa akoresheje iyi porogaramu

Iyo ukoresheje iyi porogaramu ubasha kohereza amafaranga haba ku bafite konti muri BPR cyangwa ahandi.Ubasha kumenya aho ibyuma bya ATM biherereye igihe uri mu gace utari usanzwe umenyereye kandi ukeneye amafaranga.

Iyi porogaramu yashyizwe ahagaragara kandi ifite uburyo bwerekana uko isoko ry’ivunjisha rihagaze utiriwe ujya ku biro by’ivunjisha (Forex Bureau) n’izindi serivisi nyinshi zitandukanye.

Ku ruhande rwa Gisele Ingabire Niyonzima ushinzwe ubucuruzi muri Banki y’Abaturage asanga abanyarwanda bakwiye kubyaza umusaruro iyi porogaramu.

Ati “Kuri buri shami ryacu hazaba hari umuntu ushinzwe gufasha umukiriya wese; ni byiza ko abantu batangira gukoresha iyi porogaramu bikaborohereza ingendo no gutakaza umwanya.”

Ingabire yemeza ko uburyo busanzwe bwa mobile banking buzagumaho kugira ngo n’abadafite smart phone bakomeze kubona serivisi.

Ubuyobozi bwa Banki y’Abaturage buvuga ko iyi banki yahinduye isura n’imikorere kuva yagurwa na Atlas Mara,sositeye ifite amabanki arindwi muri Afurika.

Atlas Mara, ni sosiyete y’imari n’amabanki yashingiwe i Londres mu Bwongereza mu mpera z’umwaka wa 2013. Iyi sosiyete ifite intego yo kubaka ikigo cy’amabanki gikomeye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Aho Banki y'Abaturage imurikira ibikorwa byayo mu imurika ry'uyu mwaka
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, François Kanimba yamurikiwe iyi porogaramu
Abasobanuriwe uburyo iyi porogaramu ikora bayishimye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza