Banki y’Isi yahagaritse inkunga zajyaga mu bucukuzi bwa peteroli na gaz

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Ukuboza 2017 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Banki y’Isi yatangaje ko nyuma ya 2019 itazongera gutera inkunga imishinga irebana n’ubucukuzi bwa peteroli na gaz nk’uko yabivuze kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’inama ikomeye yigaga ku gutera inkunga imishinga muri gahunda yo kurwanya ihindagurika ry’ibihe.

Ni inama yateraniye i Paris mu Bufaransa, yitabirwa n’abayobozi barimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres na Perezida wa Banki y’Isi, Jim Yong Kim.

Iyi banki yavuze ko nk’ikigo gifasha mu iterambere ry’inzego zitandukanye, Banki y’Isi yifuza gufasha ibihugu ijyanishije n’impinduka ziri kuba mu miterere y’Isi, no gufasha ibihugu kugera ku masezerano ya Paris.

Yakomeje igira iti “Banki y’Isi ntabwo izongera gutera inkunga ibikorwa byo gucukura peteroli na gaz nyuma ya 2019.”

Gusa ngo igihe bizaba ngombwa, ibyo bikorwa bishobora kuzaterwa inkunga igihe bizaba biri mu bihugu bikennye kurusha ibindi, kandi bigaragara ko hakenewe ingufu mu buryo bwihariye, mu mishinga ijyanye neza n’intego ibihugu byiyemeje mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Paris.

Ayo masezerano yemejwe mu Ukuboza 2015 ateganya uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira izamuka ry’igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi, kikaguma hasi ya dogere 2 (2°C) ariko intego ikaba ko iki gipimo kigera hasi ya dogere 1.5 (1.5°C).

Banki y’Isi kandi yavuze ko iri mu murongo mwiza uganisha ku ntego yihaye zo kuzaba itanga inguzanyo ya 28% bitarenze 2020 zijya mu bikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Banki y’Isi yanavuze ko izashora miliyoni $325 mu kigega kigamije gufasha imishinga yo kurengera ibidukikije cyiswe Green Cornerstone Bond Fund. Ni gahunda ya miliyari $2 igamije kurushaho gushyigikira imishinga yo kurengera ibidukikije.

Banki y’isi yahagaritse gutera inkunga ibikorwa birebana n’amakara guhera mu 2010, imiryango iharanira kurengera ibidukikije ikaba yasabaga ko yanahagarika amafaranga ashyirwa mu bucukuzi bwa peteroli na gaz ahubwo imbaraga zikongerwa mu gutunga ingufu zitangiza ibidukikije.

Banki y'Isi yahagaritse amafaranga yajyaga mu mishinga ya peteroli na gaz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza