Barcelone: Abantu 13 bapfuye bagongeshejwe imodoka yashowe mu kivunge cy’abanyamaguru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kanama 2017 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Imodoka yashowe mu kivunge cy’amaguru mu gace ka Las Ramblas kahariwe ubukerarugendo i Barcelonne, yahitanye abantu bagera kuri 13 abandi benshi barakomereka.

Polisi ya Espagne yatangaje ko mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje abantu bakaba babujijwe kwegera agace impanuka yabereyemo, nk’uko Dailymail yabitangaje.

Ibindi bitangazamakuru binyuranye byavuze ko ibikorwa by’ubutabazi byatumye stasiyo za gari ya moshi muri ako gace zifungwa.

Umushoferi w’iyi modoka yahize ahunga nyuma yo kugonga abantu benshi. Imodoka zitwara abarwayi n’abapolisi bafite imbunda zikomeye bahise bahorezwa muri ako gace ari benshi.

Amafoto yashyizwe hanze yagaragaje abantu baryamye hasi basa n’abari guhabwa ubufasha n’abapolisi bafatanyije n’abandi bantu, abandi bahunga bavuza induru nk’abatashywe n’ubwoba.

Ibisobanuro kuri iri sanganya ntibirashyirwa ahagaragara, icyakora imodoka ziri mu byagiye bikoreshwa mu bitero binyuranye mu bihugu by’i Burayi umwaka ushize.

Ku itariki 19 Ukuboza 2016, ikamyo nini yiroshye mu kivunge cy’abantu bari bateraniye mu iguriro rya Noheli mu Mujyi wa Berlin mu Budage, yica abagera kuri 12 abandi 48 barakomereka bikomeye.

Ni nyuma y’aho muri Nyakanga mu Bufaransa hapfuye abagera kuri 84 bishwe n’umwiyahuzi wabagongesheje ikamyo abandi bagakomereka mu mujyi wa Nice.

Imodoka yakoreshejwe mu kugonga abantu bagendaga n'amaguru
Polisi yakumiriye abantu hafi y'ahabereye impanuka
Bamwe mu bakomeretse bahabwa ubufasha na Polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza