BBC yashinjwe kwiba amagambo yakoreshejwe mu gitabo kivuga ku biraburakazi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’itangazamakuru cya BBC cyashinjwe kwiyitirira amagambo agize umutwe w’igitabo cyanditswe n’abiraburakazi babiri cyiswe ‘Slay in Your Lane: The Black Girl Bible’, gikomeje no kugurwa cyane, gikubiyemo ubutumwa bugamije gutera umuhate abiraburakazi ngo babashe kugera ku ntego zabo muri iki kinyejana, mu nzego zose barimo.

Amagambo ‘Slay in your lane’ BBC yayakoresheje ku cyapa cyamamaza gahunda yise #ChangeTheGame, ikubiyemo ko muri iyi mpeshyi izaha umwihariko imikino itandukanye y’abagore kandi ku buntu, haba kuri BBC TV, radio n’indi miyoboro yayo.

Gusa abanditsi b’iki gitabo kirimo kugereranywa na ‘bibiliya y’umwiraburakazi’ ntibabikozwa, kuko ayo magambo BBC yakoresheje itabibasabye kandi barayandikishije nk’umutungo mu by’ubwenge.

Kuri icyo cyapa cya BBC, amagambo ‘Slay in Your Lane’ BBC yayaherekesheje ifoto y’umwiraburakazi usiganwa ku maguru, Dina Asher-Smith, ibintu abanditsi bavuga ko byari byagambiriwe.

Yomi Adegoke wacyanditse afatanyije na Elizabeth Uviebinené mu 2018, yashyize kuri Twitter ko BBC Sport yiyitiriye umutwe w’igitabo cyabo.

Yabwiye CNN ati “Byatubabaje cyane kandi mu kuri byanadutunguye, intero yacu irazwi ndetse n’ibikorwa byacu bihita byigaragaza iyo iriya nteruro uyishyize mu ishakiro. Noneho kuyikoresha hariho n’ifoto y’umwirabura uzwi w’umwongerezakazi birushaho kwerekana ko babikoze babigambiriye, binajyanye n’ibikubiye mu gitabo.”

BBC yatangaje ko yavuganye n’abanyamategeko bayo ndetse ko bagomba kugira icyo babikoraho mu maguru mashya.

BBC ishinjwa kwiyitirira amagambo y'igitabo cya Yomi Adegoke na Elizabeth Uviebinené
Yomi Adegoke na Elizabeth Uviebinené banditse igitabo 'Slay in your Lane' mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza