Bidasubirwaho Perezida Donald Trump yemeje Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Ukuboza 2017 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump, yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu, igihugu cye cyemeje ko Yeruzalemu ari wo Murwa Mukuru wa Israel, bikaba ari intambwe itewe mu rugendo rugana ku mahoro mu Burasirazuba bwo hagati.

Trump yabitangarije muri White House, avuga ko ‘ibi bigamije inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no gushaka amahoro hagati ya Israel na Palestine’. Yongeyeho ko yategetse ko Amabasade ya USA itangira imyiteguro yo kuva i Tel Aviv ikimukira i Yeruzalemu.

Nkuko BBC ibitangaza, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko ari umunsi w’amateka kandi Israel ishimiye ibikuye ku mutima Perezida Trump.

Umujyi wa Israel ufite ahantu hatatu hatagatifu ku bemera Imana. Agace k’Uburasirazuba bwa Yeruzalemu, Israel yakigaruriye igakuye mu maboko ya Jordanie nyuma y’intambara y’iminsi itandatu yo mu 1967, gusa mu rwego mpuzamahanga aka gace ntabwo gafatwa nk’akayo.

Aka gace Abanya-Palestine bemeza ko kazagirwa Umurwa Mukuru wa leta nshya izashingwa mu gihe kiri imbere, ubwo ibiganiro byo kugarura amahoro byatangiye mu 1993 bizaba bigeze ku musozo.

Iki cyemezo cya Trump cyakunze kunengwa n’abatari bake barimo; Papa Francis na Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, watangaje ko azahita acana umubano na Israel. Gusa Trump yavuze ko nta kindi cyari gikwiye uretse kwimika ukuri. Yahamagariye impande zose kubaha ahantu hatagatifu hari i Yeruzalemu.

Umutwe ugendera ku matwara ya Islam wo muri Palestine, Hamas, watangaje ko icyemezo cya Trump, ari ugufungura amarembo aganisha ku kubangamira inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri kariya karere.

Bidasubirwaho Perezida Donald Trump yemeje Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza