‘Bizu’ Perezida Macron yahaye Trump ku itama yavugishije benshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mata 2018 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Ubwo Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiraga mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, uyu mufaransa yamusomye ku itama mu kumuramutsa, ibintu byagaragaraga nk’ibyatonze Trump.

Perezida Macron kuri uyu wa Mbere yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, maze ubwo yakirwaga muri White House, bakiri ku muryango Trump aza kumusanganira.

Ubwo yamuherezaga ikiganza, Macron yacyakiriye ariko yihutira kumushyira ikiganza ku rutugu rw’iburyo aramwiyegereza amusoma ku itama ry’iburyo, asoreza ku ry’ibumoso.

Ni uburyo bwo kuramukanya ubundi butari bushya mu muco w’Abafaransa, ariko hari n’ababifata mu buryo butangaje kubona umugabo asoma mugenzi we, bitandukanye n’uko babifata iyo bibaye umugabo n’umugore.

Witegereje isura ya Trump ubwo yamwakiraga muri White House, ntiyamwenyuraga na gato mu gihe Macron we yerekanaga akanyamuneza ku maso, ibintu byatunguye abanyamakuru babirebaga.

Muri Amerika aba bakuru b’ibihugu baherekejwe n’abagore babo basangiye mu mugoroba wo kwakira Macron, ndetse abayobozi bombi bagize umwanya wo kuganira ku ngingo zikomeye zirimo umutekano, ubucuruzi, gahunda yo gucura intwaro ya Iran, ikibazo cya Syria, Koreya ya Ruguru na Iran.

Macron yasomye Trump ku itama
Macron agifashe ku kuboko kwa Trump, yanasomye umugore we Melania
Bamaze kugera kuri White House, nyuma yo kuramukanya bafashe ifoto y'urwibutso
Bavomereye igiti kuri White House

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza