Boeing yavuguruye porogaramu ikoreshwa mu ndege za 737 Max ziheruka gukora impanuka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Gicurasi 2019 saa 04:11
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ikora indege yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Boeing yatangaje ko yamaze kuvugurura porogaramu yifashishwa mu ndege zayo zo mu bwoko bwa 737 Max ziherutse kwamaganwa nyuma yo gukora impanuka inshuro ebyiri mu mezi atanu.

Boeing yatangaje ko yamaze kugerageza iyo porogaramu nshya, igisigaye akaba ari ugusaba icyemezo cy’uko yujuje ubuziranenge.

Yatangaje ko igiye gushyikiriza ikigo gishinzwe iby’ingendo zo mu kirere (FAA) amabwiriza yose abapilote bakurikiza mu gihe bari gukoresha iyo porogaramu nshya.

BBC yatangaje ko biteganyijwe ko Boeing ishyikiriza FAA ibyavuguruwe muri porogaramu nshya bitarenze icyumweru gitaha.

Muri Werurwe nibwo indege ya Boeing yo mu bwoko bwa 737 Max ya sosiyete ya Ethiopian Airlines yahanutse ihitana abantu 157 bari bayirimo. Iyo mpanuka yakukiye indi ya sosiyete Lion Air yo muri Indonesia yabaye mu Ukwakira umwaka ushize igahitana abantu 189.

Izo mpanuka byatanagajwe ko zatewe na porogaramu z’ubwo bwoko bw’indege zifasha abazitwaye kugenzura ibijyanye no kuzamuka cyane mu kirere.

Boeing yatangaje ko yamaze gutegura imfashanyigisho nshya zizafasha abapilote kumenya neza uburyo bwo gukoresha iyo porogaeramu.

Ayo mabwiriza uretse kuba azahabwa ikigo FAA, ngo n’ibindi bigo bishinzwe ubugenzuzi bw’indege hirya no hino ku isi bizamenyeshwa ibyayo.

Muri iki Cyumweru FAA yatangaje ko tariki 23 Gicurasi izakoresha inama ibigo bishinzwe igenzura ry’indege hirya no hino ku isi, bikamenyeshwa ibijyanye na porogaramu nshya ya Boeing.

Umusesenguzi mu by’ingendo z’indege, Todd Curtis yabwiye BBC ko bigoye kugira ngo Boeing yongere kwizerwa, ndetse ngo kugira ngo indege zayo zo mu bwoko bwa 737 Max zemererwe gukorera mu bice by’isi bizaba ngombwa ko ibigo bishinzwe ubugenzuzi muri ibyo bice byikorera amagenzura.

Curtis yavuze ko n’abapilote cyangwa abandi bakozi bo mu ndege bizabagora kwemera kujya guhugurwa kuri iyo porogaramu nshya, ku ndege bazi neza ko yahitanye bagenzi babo mu mezi abiri ashize.

Ikoranabuhanga ry'indege za Boeing 737 Max ryavuguruwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza