Canada yasabwe iperereza ku mitungo abategetsi ba Afurika baguzeyo mu mafaranga basahuye

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 Werurwe 2018 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Umuryango utegamiye kuri Leta wo mu Bufaransa, Sherpa, wasabye Canada gukora iperereza ku mitungo itimukanwa irimo inyubako bamwe mu bategetsi ba Afurika, ibyegera byabo cyangwa ababakomokaho baguze muri icyo gihugu bakoresheje umutungo wa Leta basahuye.

Mu itangazo uyu muryango ufite icyicaro i Paris wasohoye ku wa 1 Gashyantare 2018, watangaje ko wasabye Polisi yo muri Canada gukora iperereza kuri iyo mitungo ba nyirayo babonye bitanyuze mu mucyo. Ikibazo nk’iki kikaba kirimo gukorwaho iperereza n’ubutabera bw’u Bufaransa.

Umuvugizi wa Polisi muri Canada yavuze ko iki kibazo bakizi ariko yirinda kugitangazaho byinshi. Gusa ihuriro ryo muri Canada rikurikirana iki kibazo ryatangaje ko cyagejejwe kuri Polisi.

Ikinyamakuru cy’i Montréal cyahishuye aya makuru, kivuga ko imitungo ibarirwa muri mirongo ifitwe n’abaminisitiri, abahoze ari abaminisitiri n’abandi bantu bakomeye b’ibyegera bya bamwe mu bategetsi b’abanyagitugu bamunzwe na ruswa muri Afurika.

Iyo mitungo itimukanwa ngo iherereye i Montréal, Ottawa n’ahandi ikaba ifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 30 z’amadolari ya Canada, ni ukuvuga angana na miliyoni 19 z’amayero. Abafite iyi mitungo kandi ngo bamaze kubona ibyangombwa byo gutura muri Canada.

Ikinyamakuru kivuga ko iyo mitungo ari iy’abategetsi bo muri Tchad, Repubulika ya Congo, Gabon, Senegal, Burkina Faso, Algeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ihuriro ryo muri Canada rikurikirana iki kibazo rivuga ko ubushinjacyaha bugomba kuzanakurikirana abahuza muri ubwo buriganya barimo; abanyamategeko n’amabanki abafasha mu igurwa n’ihererekanya ry’imitungo.

Umwaka ushize Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije Visi Perezida wa Guinée Equatorial, Teodorin Obiang, ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo. Yashinjwaga gusesagura umutungo wa Leta ungana na miliyoni 150 z’amayero akagura indege ye bwite.

Yakurikiranwaga kandi n’ibihugu bitandukanye bimushinja kunyereza amafaranga y’igihugu cye akayajyana mu mahanga kugura imodoka zihenze cyane, adasize n’ibintu by’agaciro birimo akarindantoki kambarwaga n’umunyabigwi mu njyana ya Pop, Michael Jackson, bivugwa ko yishyuye 500 000 $.

Obiang yakurikiranwe ku busabe bwa Sherpa n’indi miryango itegamiye kuri leta.

Obiang umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatorial niwe mutegetsi wa mbere wakurikiranywe n’ubushinjacyaha hagendewe ku itegeko ryo kurwanya ruswa ry’u Bufaransa ryo mu 2010.

U Bufaransa kandi burimo gukora iperereza ku mitungo y’abo mu muryango n’ibyegera bya Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, bafite muri iki gihugu; iya nyakwigendera Omar Bongo wategekaga Gabon n’iy’uwahoze ayobora Centrafrique, François Bozizé.

Imitungo itimukanwa ikemangwa ko yaguzwe mu mafaranga abategetsi bo muri Afurika banyereje iherereye i Montréal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza