Abasaga 400 bakomerekeye mu mirwano yashyamiranyije Polisi n’abitabiriye referandumu ya Catalonia (Yavuguruwe)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Ukwakira 2017 saa 05:44
Yasuwe :
0 0

Abantu bagera kuri 465 bamaze gukomerekera mu mvururu zashyamiranyije Polisi ya Espagne n’abatuye mu Ntara ya Catalonia bazindukiye mu matora ya referendumu agamije gushaka ubwigenge bwayo, yatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017.

Guverinoma ya Espagne yazindutse itangaza ako ayo matora atemewe n’Itegeko Nshinga kandi ko ikora ibishoboka byose akaburizwamo.

Ibiro by’itora bigera kuri 92 byafunzwe na Polisi y’Igihugu n’izindi nzego zishinzwe umutekano zari mu bice bitandukanye bigize iyi ntara. Abantu batatu barimo umukobwa umwe, batawe muri yombi bazira gusuzugura no kwibasira umupolisi. Abapolisi icyenda ndetse n’abajandarume batatu bakomeretse.

Meya w’Umujyi wa Barcelona, Ada Colau, yavuze ko abarenga 460 bakomerekejwe, imibare iri kwiyongera buri kanya.

Polisi yazindukiye ku biro by’itora bitandukanye muri iyo ntara ikumira abayitabiriye ndetse hari bimwe mu bikoresho by’amatora yatangiye gufata.

BBC yatangaje ko ibihumbi n’ibihumbi by’abatuye Catalonia baraye mu mashuri n’ahandi hashyizwe ibiro by’itora ngo bataza kubuzwa na Polisi kujya gutora ndetse hari aho abahinzi bashyize imodoka zabo zihinga mu mihanda ngo polisi n’abayobozi bataza kubona aho baca baje kubabuza gutora.

Polisi yo yavuze ko ibiro by’itora byafunguwe biza gufungwa ku ngufu n’ababyihishemo bakavanwamo.

Ku rupapuro rw’itora, handitseho interuro igira iti “Urashaka ko Catalonia iba Leta yigenga mu buryo bwa Repubulika? Hagakurikiraho utuzu tubiri, akanditsemo ‘Yego’ na ‘Oya’.

Aya matora Leta ya Espagne ntiyemera kuko ngo anyuranyije n’Itegeko Nshinga. Mu kuyaburizamo, uretse kohereza abapolisi benshi no gufatira ibikoresho by’itora, bamwe mu bayobozi bakuru ba Catalonia baciwe amande ndetse bamwe barafungwa. Ibigo by’itumanaho byo muri iyo ntara nabyo biri mu maboko ya Polisi.

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Mariano Rajoy, yatangaje ko iri tora rinyuranyije n’amategeko ndetse rigamije gucamo kabiri ubumwe bwa Espagne, abanyagihugu bose bahuriraho.

Hashize imyaka itanu ubuyobozi bwa Catalonia buharanira ko iyo ntara ituwe n’abaturage miliyoni 7.5 yigenga. Ubuyobozi bwa Espagne bwo buvuga ko iyo ntara n’ubusanzwe ihabwa ubwisanzure buhagije bityo ko kwigenga atari byo dore ko bitanemewe mu Itegeko Nshinga.

Catalonia ituwemo na 16 % by’abaturage bose ba Espagne. Ibicuruzwa 25.6 % by’ibyo Espagne yohereza hanze bituruka muri iyo ntara, 19 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu niho bituruka.

Bari bishimiye kujya gutora ukwigenga kw'Intara ya Catalonia
Abaturage benshi bazindukiye ku mirongo bajya gutora
Polisi yazindukiye ku biro by’itora bitandukanye ikumira abayitabiriye
Mu matora ya referendumu yo muri Espagne habayeho imvururu hagati y'abaturage na Polisi
Polisi yari yagose impande zose z'Intara ya Catalonia
N'abakecuru batawe muri yombi
Perezida wa Catalonia, Carles Puigdemont, mu cyumba cy'itora
Abaturage na Polisi bashyamiranye
Hari abaturage bafatanaga na Polisi ya Espagne mu mashati bakagundagurana
Polisi yinjiraga mu byumba byateganyirijwe gutorerwamo ibanje gusenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza