Chancelier wa Autriche uheruka gusura u Rwanda yegujwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Chancelier wa Autriche Sebastian Kurz wafatwaga nk’umuyobozi ukomeye watowe ukiri muto ku Isi, yegujwe kuri uyu mwanya hamwe na guverinoma ye nyuma yo guterwa icyizere n’abagize inteko ishinga amategeko.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Chancelier Sebastian Kurz ubwo yari mu Rwanda ku wa 7 Ukuboza 2018, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi, kuko u Rwanda rwari ruyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) naho Autriche iyoboye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Chancelier Kurz yegujwe nyuma y’uko ishyaka ryari rimushyigikiye, Freedom Party (FPÖ) rishyigikiye ubusabe bw’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Social Democrats (SPÖ), risaba ko avanwa ku butegetsi.

FPÖ yatangije inkundura nyuma y’amashusho yagiye hanze yafatiwe ku kirwa cya Ibiza muri Espagne mu 2017 akaza gutangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Budage.

Umuyobozi wa Freedom Party akaba na Chancelier wungirije Heinz-Christian Strache agaragara asangira mu nyubako n’uhagarariye abadepite b’ishyaka FPÖ mu nteko ishinga amategeko, Johann Gudenus, bari kumwe n’umugore bivugwa ko ari mwene wabo w’umwe mu bakomeye mu butegetsi bw’u Burusiya.

Strache aba amubwira ko azamuha amasezerano menshi ya leta nagura imigabane mu kinyamakuru Kronen Zeitung cyo muri Autriche ndetse kigashyigikira Freedom Party. Anumvikana avuga ko umubare munini w’abanyamakuru bazirukanwa.

Strache yahise yegura ayo mashusho akimara kujya hanze.

Perezida Alexander Van der Bellen yahise yirukana Minisitiri w’Umutekano wo mu ishyaka FPÖ Herbert Kickl bisabwe na Kurz. Ibyo kandi byatumye abandi baminisitiri bane bo mu ishyaka FPÖ bahita begura.

Ayo mashusho yateje ibibazo bikomeye kuri politiki y’iryo shyaka, abaturage barinenga uburyo ryemeye kugurisha igihugu ku Burusiya hagamijwe inyungu z’ishyaka. Ubushinjacyaha nabwo bwatangaje ko bwatangiye iperereza.

Perezida wa Autriche agomba kugena ugomba guhita aba chancelier. Gusa azaba ari uw’agateganyo kuko hateganyijwe amatora yo kumusimbuza muri Nzeri uyu mwaka.

Chancelier wa Autriche Sebastian Kurz yaterewe icyizere hamwe na Guverinoma ye
Chancelier Sebastian Kurz yari mu Rwanda mu Ukuboza 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza