CIA yakuriye inzira ku murima abifuzaga kureba amashusho y’urukozasoni yavumbuwe kwa Osama Bin Laden

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Nzeri 2017 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), Mike Pompeo, yatangaje ko amashusho y’urukozasoni yagaragaye muri mudasobwa zavanywe mu nyubako ya Osama Bin Laden atazashyirwa ku karubanda nk’uko bizakorwa ku bindi bimenyetso byakusanyijwe.

Osama bin Laden wari Umuyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba, Al-Qaeda, yishwe n’igisirikare cya Amerika ku ya 2 Gicurasi 2011.

Pompeo uyobora CIA yavuze ko ibimenyetso byakusanyijwe bivanywe aho Osama yari amaze igihe yarihishe mu nyubako iri mu Mujyi wa Abbottabad muri Pakistan aho yafatiwe mu 2011 bizashyirwa hanze mu minsi ya vuba.

Ibi yabigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 11 Nzeri 2017, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 16, abagera ku 2,997 basize ubuzima mu bitero by’abarwanyi ba Al Qaeda byagabwe ku nyubako y’Ubucuruzi ya World Trade Center.

Mu gihe abaturage n’abanyamategeko bashinjaga leta ko itabereka ibimenyetso birimo n’amashusho ajyanye n’ifatwa rya Osama, Mike Pompeo, yashimangiye ko bigiye gushyirwa ahagaragara.

Yagize ati “Tuzasohora amakuru yose yakusanyijwe ariko ajyanye n’amashusho y’urukozasoni afite beneyo agomba kurindwa kuko yakuwe kuri internet mu buryo bunyuranye n’amategeko.”

Nyuma y’urupfu rwa Bin Laden, ingabo kabuhariwe zagabye igitero zakusanyije ibintu byinshi bigaragaza imikorere ye birimo inyandiko ndetse yari afite ububiko bunini bw’amashusho y’urukozasoni yari ahishe mu nzu ye igihe yicwaga.

Ntibizwi neza aho aya mashusho yagiye akurwa, mu rugo Osama yabagamo, ndetse n’uwabaga ayareba kuko uru rugo rwari rwakatiwe imiyoboro yose ya internet.

Mu byahishuwe ku buzima bwe nyuma birimo ibyavuye muri telefone 10, mudasobwa zigera kuri 12, ibikoresho bya mudasobwa 100 bibikwaho inyandiko n’ibindi bintu byose (disks), flash disks, imbunda n’inyandiko zitandukanye.

Pompeo yavuze ko akeneye ko isi imenya ukuri ndetse hatangijwe ibikorwa byo guhiga bukware abarwanyi ba Al Qaeda barimo n’umwana wa Bin Laden, witwa Hamza.

Yavuze ko iminsi y’abashyigikiye Al Qaeda ibarirwa ku ntoki ndetse n’abayobozi bayo bagiye gutangira guhigishwa uruhindu.

Ati “Ndi gukorana n’itsinda ryanjye, n’ubu twicaye hano turi kubashaka ngo bagezwe imbere y’ubutabera.”

Fox News ivuga ko Amerika yashyizeho miliyoni eshanu z’amadorali ku muntu uzata muri yombi Hamza umwe mu bakurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba binakekwa ko ari mu bushorishori bwa Al Qaeda.

Osama yabaye inshuti ikomeye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari umunyeshuri, asaza ari umwanzi wayo ruharwa
Aho Osama yakundaga kurebera filime
Filime z'urukozasoni zatahuwe mu byo abasirikare ba Amerika bakuye mu rugo rwa Osama
Ibimenyetso byinshi byakusanyijwe mu rugo Osama yabagamo
Umuhungu wa Osama aracyashakishwa n'ubu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza