Danemark: Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Gicurasi 2017 saa 03:43
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda wabaga muri Danemark, afite n’ubwenegihugu bwaho, yatawe muri yombi akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umushinjacyaha Martin Stassen yavuze ko uyu Munyarwanda yafashwe kuri uyu wa Kabiri, akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’abantu barenga 1000 baguye mu rusengero no muri kaminuza.

Akomeza avuga ko uwo Munyarwanda yageze muri Danemark mu mwaka wa 2001, aza no kubona ubwenegihugu bwaho muri 2014 nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP).

Uwo mugabo w’imyaka 49 y’amavuko ntiyatangajwe amazina n’agace ibyaha ashinjwa byakorewemo.

Ubushinjacyaha bwa Danemark bwatangaje ko u Rwanda rwasabye muri 2014 ko uwo mugabo yafatwa kubera uruhare ashinjwa muri Jenoside, ahita atangira gukorwaho iperereza.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, yabwiye IGIHE ko Danemark itarabamenyesha uwatawe muri yombi kuko muri icyo gihugu hari izindi nyandiko nyinshi zoherejweyo zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside.

Ubutabera bwa Danemark busanzwe bukorana n’ubw’u Rwanda, Mbarushimana Emmanuel wahoze ari Umuyobozi w’amashuri (Inspecteur) mu cyahoze ari Komini Muganza Perefegitura ya Butare, yafatiwe muri icyo gihugu, aza koherezwa kuburanira mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza