Donald Trump mu ntambara n’abakinnyi bakomeye kubera amagambo yavuze

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Nzeri 2017 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenzwe bikomeye nyuma yo kuvuga ko abakinnyi bapfukama mu gihe cy’indirimbo y’igihugu, no kuba hari abakinnyi ba Basketball banze kwitabira ubutumire bwe muri White House.

Kuwa Gatanu ubwo yari muri Alabama, Trump yavuze ko abakinnyi bo muri shampiyona y’umukino wa American football (NFL), bigaragambya bapfukama cyangwa bakicara mu gihe cy’indirimbo y’igihugu bakwiye kwirukanwa, anenga ubuyobozi bwa NFL butabafatira ibihano bikomeye.

Gushinga ivi muri NFL byatangiye mu mwaka ushize bitangijwe na Colin Kaepernick ukinira San Francisco 49ers, wapfukamye mu gihe cy’indirimbo y’igihugu akaza kuvuga ko atashoboraga “guha icyubahiro ibendera ry’igihugu kiri kwibasira abirabura n’abandi batari abazungu.”

Trump yagize ati “Ese ntimwakwishimira kubona bamwe mu bayobozi b’iyi NFL, igihe umuntu asuzuguye ibendera ryacu, bavuga bati, ‘Vana mu kibuga uwo mwana w’indaya nonaha. Arirukanwe! Arirukanwe!”

Ni amagambo yahawemo amashyi y’urufata n’ikivunge cy’abantu biganjemo abazungu, ndetse akomeza kugenda yitsamo ko ari agasuzuguro gakomeye ku murage w’Abanyamerika n’ibyo bemera.

Kuwa Gatandatu mu gitondo kandi Trump yanditse kuri Twitter amagambo yanengaga Stephen Curry w’imyaka 29, ukinira Golden State Warriors yegukanye shampiyona y’uyu mwaka muri NBA, ndetse uyu akaba yarabaye umukinnyi mwiza muri shampiyona ya 2014/15 na 2015/16.

Ni nyuma y’uko Curry yari yabwiye itangazamakuru ko yumva adashaka kujya muri White House ku butumire ikipe ye yahawe nyuma yo kwegukana igikombe muri uyu mwaka.

Yari yagize ati "Mu kubikora no kutajyayo, wenda bizafasha abantu bamwe gukora impinduka iyo bigeze kubyo twihanganira muri iki gihugu, ibyemewe ndetse n’ibyo turenza amaso.” “Ntabwo ari ukutajyayo gutyo. Hari ibindi bintu uba ugomba gukora kugira ngo utange ubutumwa.”

Mu rukurikirane rw’ubutumwa, Trump yagize ati “Kujya muri White House bifatwa nk’icyubahiro ku ikipe yatwaye shampiyona. Stephen Curry ari gushidikanya, bityo ubutumire bwavanweho!”

Yakomeje ati “Niba umukinnyi ashaka icyubahiro cyo gukorera miliyoni nyinshi z’amadolari muri NFL, cyangwa izindi shampiyona, ntabwo akwiye kwemererwa gusuzugura ibendera ryacu rikomeye rya Amerika kandi akwiye guhaguruka mu gihe cy’indirimbo y’Igihugu. Bitabaye ibyo, akwiye kwirukanwa. Shaka ikindi kintu ujya gukora.”

Nyuma abakinnyi benshi bagaragaje ukutishimira amagambo ya Trump, barimo Kevin Durant nawe ukinira Golden State Warriors na LeBron James ukinira Clevaland Cavaliers.

LeBron yanditse kuri twitter ko @StephenCurry30 “yamaze kuvuga ko ntaho azajya! Bityo nta mpamvu y’ubutumire. Kujya muri White House byari icyubahiro kugeza ubwo wagaragariye [Trump]!”

Umuraperi ukomeye Sean "Diddy" Combs yasabye abakinnyi ba NFL gukora ibintu bikomeye kuri iki Cyumweru ubwo imikino myinshi y’iyi shampiyona iraba ikinwa, avuga ati “muraduhagagariye twese.”

Yagize ati "Nimukora ibyo mukora byose mu bumwe, ntabwo mushobora guhagarikwa.” Yakomeje yandika kuri twitter ati “Umurongo wamaze kurengwa!!!! Ni igihe cyo kubereka agaciro k’abirabura,”

Kobe Bryant wubatse izina muri LA Lakers ariko ubu wasezeye kuri Basketball, yanditse kuri Twiter ati “Perezida wa Amerika ufite izina riteza amacakubiri n’uburakari gusa, amagambo ye agateza ubwumvikane buke n’urwango ntashobora kongera kugira Amerika igihangange.”

Komiseri wa NBA, Adam Silver, yasohoye itangazo avuga ko yari ashimishijwe n’uko abakinnyi ba Golden State Warriors bagiye kubonana ndetse bakungurana ibitekerezo na Perezida wa Amerika.

Gusa yakomeje agira ati “Igikomeye kurutaho ni uko ntewe ishema no kuba abakinnyi bacu bashobora kugira uruhare rwabo aho batuye no gukomeza kugaragaza ibitekerezo bafite ku bibazo bikomeye.”

Komiseri wa NFL, Roger Goodell nawe yavuze ko “amagambo y’amacakubiri nk’aya agaragaza ukutagira icyubahiro kudakwiriye,” naho umuyobozi w’ihuriro ry’abakinnyi ba NFL, Eric Winston avuga ko ibyo Trump yakoze ari “uguhindanya isura y’intwari zaharaniye uburenganzira rusange mu gihe cyashize n’icyubu.”

Ishyirahamwe ry’umukino wa Baseball, Major League Baseball ryo ryatangaje ko ryubaha Umuco wo kubaha igihugu mbere y’itangira ry’imikino, ariko “tunubaha ko buri mukinnyi wacu afite amateka yihariye, uko abona ibintu n’ibitekerezo bye.”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenzwe bikomeye nyuma na Lebron James

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza