Donald Trump yateranye amagambo na Perezida Kim Jong Un

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Ugushyingo 2017 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump yasubije icyo yise “ibitutsi" bya Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru wamwise umuntu ugamije gusenya.

Mu itangazo Koreya ya Ruguru yasohoye nyuma y’isozwa ry’uruzinduko rwa Perezida Trump muri Aziya, hari aho yamwise “umusaza rukukuri”.

Mu magambo yanyujije kuri Twitter, Perezida Trump yagaragaje ko yababajwe n’uko Kim Jong-un yamwise.

Yagize ati “Kubera iki Kim Jong-un yantuka anyita umusaza, igihe njye ntigeze na rimwe mwita ‘mugufi cyangwa ubyibushye?’ Ariko ngerageza uko nshoboye ngo mbe inshuti ye kandi wenda umunsi umwe bizakunda.”

Ubwo yari muri Vietnam kuri iki Cyumweru, Perezida Trump yabajijwe niba bishoboka ko yaba inshuti na Perezida wa Koreya ya Ruguru, mu kiganiro yagiranaga n’abanyamakuru.

Mu gusubiza icyo kibazo,Trump yavuze ko ibintu bidasanzwe bijya bibaho rimwe na rimwe mu buzima, bityo nabyo ngo nta wavuga ko bidashoboka.

Yakomeje agira ati "Bibaye byaba ari ibintu byiza kuri Koreya ya Ruguru. Ariko byaba na byiza ku tundi duce dutandukanye ndetse byaba byiza ku Isi yose.”

Amerika na Koreya ya Ruguru bikomeje intambara y’amagambo, mu gihe Trump asaba ibihugu bitandukanye guhagarika ishoramari n’imishinga biftanye na Koreya ya Rurugu nyuma y’ibikorwa ikomeje gukora mu gusuzuma intwaro za kirimbuzi; Amerika ikabifata nk’ubushotoranyi.

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong- Un ntacana uwaka na Perezida wa USA, Donald Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza