Donald Trump yateye araniyikiriza, yishimira izamuka ry’ubukungu

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 29 Ukuboza 2016 saa 07:52
Yasuwe : XX
0

Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yihimbaje nyuma y’uko ikigo gishinzwe kureba iby’ubukungu muri Amerika kivuze ko icyizere cy’abakiriya mu gukoresha no kuzigama amafaranga muri iki gihugu cyazamutse (Consumer Confidence index).

ABC News dukesha iyi nkuru ivuga ko mu nama y’ubutegetsi y’icyo kigo yateranye ku wa Kabiri yavuze ko icyo kigero cyazamutse kikagera ku 113.7 mu Ukuboza, bikaba ari bwo bwa mbere kigeze aho kuva mu mwaka wa 2003.

Umuyobozi Mukuru w’icyo kigo, Lynn Franco yavuze ko hari icyizere kidasanzwe mu bukungu no guhanga imirimo mishya nyuma y’amatora yabaye muri iki gihugu cy’igihangange.

Perezida Trump yahise agaragaza ibyishimo bidasanzwe ku makuru meza yari yumvise ahita yandika ku rukuta rwe rwa Twitter ati “Icyizere cy’umuguzi cyarazamutse cyane kugeza hafi kuri 113.7, intambwe ikomeye mu myaka 15 ishize.Urakoze Donald”

Consumer Confidence ifatwa nk’igipimo gikomeye cy’imimerere mu by’ubukungu muri Amerika kuko abaguzi bagize 68% y’ibikorwa byose by’ubukungu bw’igihugu nkuko bitangazwa n’ibiro bisesengura iby’ubukungu (Bureau of Economic Analysis).

Donald Trump uheruka gutorerwa kuyobora Amerika
Donald Trump yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter yishimira ibyagezweho mu kwezi kumwe amaze atowe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza