Donald Trump yavuze ko nibiba ngombwa azahagarika Guverinoma akubaka rwa rukuta

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Kanama 2017 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kwizeza Abanyamerika ko atazava ku butegetsi atabubakiye urukuta ku mupaka uhuza icyo gihugu na Mexique.

Trump yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yasuraga abaturage bo mu mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona.

Urukuta rutandukanya Amerika na Mexique niyo yari intero ya Trump yiyamamariza kuba Perezida. Yavuze ko urwo rukuta ruzafasha Amerika gukumira abimukira n’abambutsa ibiyobyabwenge babikuye muri Mexique.

Kugeza n’ubu uwo mushinga nturatangira nubwo hari abavuga ko utazashoboka bagendeye ku buryo uhenze.

Trump yatangaje ko agikomeje umushinga we kandi ngo n’iyo bizamusaba gukuraho Guverinoma ngo arwubake, azabikora.

Yagize ati “Nibiba ngombwa ko na Guverinoma ihagarikwa, tuzabikora twubake urwo rukuta.”

Yakomeje ashimangira ko n’abashinze abinjira n’abasohoka kuri uwo mupaka bagaragaje ko abimukira ari ikibazo nkuko BBC yabitangaje.

Muri Kamena uyu mwaka Trump yavuze ko hari sosiyete zatangiye gusaba kubaka urwo rukuta, zigashyiraho imirasire y’izuba izajya itanga umuriro noneho uwo muriro ukazagurishwa amafaranga avuyemo akaba ariyo azishyura ibyagiye ku rukuta byose.

Hari nubwo yavuze ko bashobora kongerera umusoro ibicuruzwa bivuye muri Mexique kugira ngo haboneke ayubatse urukuta kuko icyo gihugu cyo cyari cyatsembeye Trump ko kitazatanga n’urumiya mu kurwubaka.

Umupaka wa Mexique na Amerika ureshya na kilometer 3 100. Biteganyijwe ko ruzatwara hagati ya miliyari 10 na 12 z’amadolari nubwo hari abandi bemeza ko zizagera kuri miliyari 21, rukubakwa mu myaka itatu n’igice.

Urukuto ruto rusanzwe ku mupaka wa Mexique na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza