Ellen DeGeneres yararitse abakunzi be kuzakurikirana imbonankubone ifungurwa ry’ikigo yubaka mu Rwanda

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Umunyamerikakazi akaba n’Umunyarwenya Ellen DeGeneres, yatangaje ko azerekana umuhango gufungura ku mugaragaro ikigo kizajya gifasha mu bikorwa byo kubungabunga Ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo ‘Ellen DeGeneres Campus’ cy’umunyarwenyakazi wamamaye mu biganiro byo kuri Televiziyo byamwitiriwe ‘The Ellen DeGeneres Show’.

Ikigo ‘Ellen DeGeneres Campus’ cyatangiye kubakwa mu Kinigi mu Karere ka Musanze ni impano Portia de Rossi yahaye DeGeneres bashyingiranwe bahuje ibitsina, ubwo yuzuzaga imyaka 60 y’amavuko.

Kizaba kirimo Laboratwari ibyumba by’inama, ibyo kwigishirizamo n’inzu ndangamateka ivuga kuri Dian Fossey wishwe yareguriye ubuzima bwe kurengera ingagi.

Kizaba kirimo kandi ibiro by’ikigega Dian Fossey Gorilla Fund kimaze imyaka isaga 50 gikorera mu Rwanda binyuze mu gashami kacyo gashinzwe ubushakashatsi ka Karisoke Research Centre mu Karere ka Musanze.

Ubwo yari mu kiganiro cye, Ellen DeGeneres uherutse kongera imyaka 3 yacyo, yavuze ko umuhango wo gutaha ikigo cye azawerekana imbonankubone.

Ati “Ejo hashize natangaje ko nzakomeza gukora iki kiganiro mu myaka itatu iri imbere, ibyo bisobanuye ko nzagikora imbonankubone ubwo nzaba mfungura ikigo cyanjye ndi kubaka mu Rwanda mu rwego rwo gukora ubushakashatsi no kurengera ingagi kuko bizaba mu mwaka wa nyuma, tugomba gukora ikintu kinini.”

Biteganyijwe ko iki kigo cyizatangira imirimo yacyo mu mwaka wa 2021 gitwaye asaga miliyoni $10.

Ellen DeGeneres yatangaje ko mu mezi 15 yonyine bamaze gukusanya inkunga ingana na miliyoni $5,9 yo kubaka iki kigo.

Igishushanyo mbonera cy'Ikigo cya Ellen DeGeneres Campus
Ellen DeGeneres yiyemeje kurengera ingagi zo mu birunga
Ellen DeGeneres ubwo yasuraga ingagi zo mu birunga
Ellen DeGeneres azerekana umuhango wo gufungura ikigo cye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza