Emmanuel Macron na Boris Johnson ntibavuga rumwe ku mupaka wa Ireland zombi kubera Brexit

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Kanama 2019 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko ibitekerezo by’u Bwongereza mu kwivana mu Muryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’i Burayi (EU) bikwiriye kubahwa ariko ko gushyiraho amananiza ku mupaka ugabanya Ireland ya Ruguru na Repubulika ya Ireland bidakwiriye.

Imyaka itatu irashize u Bwongereza butoye kwivana muri EU ariko bisa n’ibyananiranye kubera kubura uburyo bwiza bwo kwivanamo.

Kuri uyu wa Kane Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza Boris Johnson yasuye u Bufaransa aganira na Perezida Emmanuel Macron ku bijyanye nuko kwivana muri EU.

Kimwe mu bibazo byakomeje guteza impagarara mu kwivana muri uwo muryango, ni imikorere y’umupaka ugabanya Ireland y’Amajyaruguru na Repubulika ya Ireland nyuma ya Brexit.

Ubusanzwe ibyo bihugu byombi biri mu kirwa kimwe, ariko Ireland y’Amajyaruguru ni kimwe mu bigize ubwami bw’u Bwongereza naho Repubulika ya Ireland ikaba igihugu cyigenga kiri no muri EU ukwacyo.

Kubera ko Ireland y’Amajyaruguru ariyo ibanza kunyuzwamo ibicuruzwa bivuye muri EU bije muri Ireland cyangwa ibiva muri Ireland bijya muri EU, ikibazo cy’ingutu cyakomeje kutavugwaho rumwe ni uburyo umupaka w’ibyo bihugu byombi uzaba ukora nyuma ya Brexit.

Boris yifuza ko igihugu cye umunsi kizaba cyivanye muri EU, abantu n’ibicuruzwa binyura ku mupaka wa Ireland ya Ruguru bivuye muri EU bizajya bifatwa nk’ibivuye ahandi hose ku isi, bisakwe cyangwa bibanze kwishyura ibyangombwa byose bisabwa ibicuruzwa cyangwa abanyamahanga.

Avuga ko bitagenze gutyo, hashakwa ubundi buryo bwumvikanyweho ariko butagendera ku mahame ya EU.

EU yo ntibishaka kuko byabangamira urujya n’uruza kuri uwo mupaka bikanashyira mu kaga ubuhahirane bw’umunyamuryango wabo ari we Repubulika ya Ireland.

Amasezerano Theresa May wahoze ari Minisitiri w’u Bwongereza yagiranye na EU umwaka ushize, avuga ko mu gihe cyose tariki 31 Ukwakira uyu mwaka ari nayo u Bwongereza bugomba kuba bwavuye muri uwo muryango, yagera hari ibitaremezwa, umupaka wa Ireland zombi uzakomeza gukora uko bisanzwe.

Boris ntabwo we abishyigikiye kuko avuga ko ayo masezerano Theresa May yakoze ari mabi azatuma u Bwongereza bukomeza kugendera ku mabwiriza ya EU kandi baratoye kwivanamo.

Perezida Macron yabwiye Boris ko kutabangamira ibyari bisanzwe ku mipaka ya Ireland zombi ari cyo cyangombwa kandi gifitiye akamaro EU, bitandukanye n’ibyo Boris yasabaga.

Igikomereye Boris ni uko mu masezerano Theresa May yemeranyije na EU umwaka ushize, bavuze ko iby’umupaka wa Ireland nta kindi bazongera kubiganiraho.

Boris yavuze ko bashyizeho umuhate babona uburyo bwiza u Bwongereza bwakomeza gukorana na EU ariko umupaka wa Ireland zombi ukigenga.

Macron yavuze ko yizeye ko u Bwongereza na EU mu minsi 30 iri imbere bazaba bamaze kumvikana ku buryo bwiza bwo kuva muri EU.

Mu gihe umupaka wa Ireland wakomeza gukora nk’ibisanzwe nyuma y’uko u Bwongereza bwivanye muri EU, bivuze ko Ireland y’Amajyaruguru hari amabwiriza amwe izakomeza kugenderaho agenga EU mu gihe haba nta buryo bw’imikoranire mu bucuruzi bwemejwe nyuma ya Brexit.

Bizatuma kandi u Bwongereza bukomeza gukorana na EU nk’igihugu kimwe mu bya gasutamo.

Kwivana muri EU k’u Bwongereza bizatangira kujya mu bikorwa tariki 31 Ukwakira.

Boris Johnson na Macron ubwo baganiraga ku kwivana muri EU k'u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza