Espagne ishobora kuvugurura Itegeko Nshinga ikemerera Catalonia ubwigenge

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 Ugushyingo 2017 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Espagne, Alfonso Dastis, yatangaje ko igihugu cye kirimo kwiga uko cyavugurura Itegeko Nshinga, kikorohereza uduce twacyo dushaka kwigenga gukoresha referendum.

Izi mpinduka ziturutse ku byabaye muri Espagne mu kwezi gushize ubwo abagize Guverinoma ya Catalonia batangazaga ubwigenge bw’iyo ntara ariko Urukiko rurengera itegeko nshinga rugahita rubutesha agaciro ndetse abayobozi ba Catalonia bakirukanwa.

Dastis yabwiye BBC ko hashobora kuzakorwa amatora mu gihugu hose kuri iyi ngingo.

Yagize ati “Twamaze gushyiraho komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko yo kwiga niba bishoboka ko havugururwa itegeko nshinga kugira ngo ibyifuzo bya bamwe mu baturage ba Catalonia bihabwe agaciro.”

Yasabye imbabazi ku baturage baba baragizweho ingaruka n’ibikorwa byo gutambamira referendum muri Catalonia.

Mu ntangiriro y’icyumweru gishize Guverinoma ya Espagne yisubije Catalonia, isimbuza by’agateganyo abayobozi birukanwe, itegeka ko hazaba amatora yo kubasimbuza burundu mu minsi mike iri imbere.

Imvururu za politiki muri Catalonia zatangiye muri referendum yateguwe na Guverinoma y’abashaka kwiyomora kuri Espagne ku wa 1 Ukwakira 2017 ; muri 43% bitabiriye amatora 90% batoye kwigenga.

Mbere ya referendum, Intara ya Catalonia yariyoboraga ikagira Inteko Ishinga Amategeko yayo, igipolisi, radiyo, televiziyo, Guverinoma na Perezida ariko iri munsi y’ubutegetsi bwa Espagne.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza