EU yahinduye umuvuno ku isinywa ry’amasezerano mu by’ubucuruzi ya EPA

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Gicurasi 2017 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watumiye Tanzania mu biganiro byo kwiga uko na yo yashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi hagati y’uyu muryango n’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), azwi nka EPA.

Tanzania yakomeje kwinangira gusinya aya masezerano nyuma y’uko impuguke zayo zasesenguye neza zigasanga atazungura inganda zo muri Afurika y’Iburasirazuba, ahubwo azatuma zisenyuka kuko ibihugu byateye imbere biziharira isoko ryo muri ako karere.

Inkuru ya The East African ivuga ko ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Tanzania, Ambasaderi wawo muri iki gihugu, Roeland van de Geer, yatangaje ko bategereje icyo Tanzania izavuga ku cyifuzo cyabo.

Yagize ati “Icy’ingenzi ni uko tugirana ibiganiro. Tanzania ifite imyumvire yayo na EU ifite iyayo. Tanzania ni igihugu gifite ubusugire bwacyo kandi gishobora kwifatira ibyemezo.”

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC iteganyijwe ku wa 20 Gicurasi 2017, yitezweho umwanzuro wa nyuma wa Tanzania ku gusinya aya masezerano y’ubufatanye, gusa abasesenguzi basanga nta cyizere kuko n’iyabaye muri Nzeri umwaka ushize yananiwe ndetse na Perezida Magufuli akaba yaratangaje ko nta gitutu cyo kuyasinya igihugu cye gifite.

Amasezerano ‘Economic Partnership Agreement, EPA’ hagati ya EAC na EU, afatwa nk’azoroshya ubucuruzi n’ubufatanye mu iterambere hagati y’iyi miryango yombi, harimo no gukuraho imisoro ku bicuruzwa bikorerwa mu bihugu bigize iyo miryango yombi.

U Rwanda na Kenya nibyo byonyine byayasinye, ibi bisobanuye ko ibindi bihugu bitayasinye atakubahirizwa.

Kenya yo iherutse gutangaza ko yiteguye gusinya amasezerano y’ubucuruzi yihariye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu gihe cyose Tanzania yakomeza kwinangira gushyira umukono ku masezerano ya EPA.

Indabo zo muri Kenya zishobora kudakomeza kubona isoko i Burayi ibinfdi bihugu bya EAC nibidashyira umukono ku masezerano ya EPA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza