Facebook yatangiye gukorwaho iperereza ku birebana n’amakuru y’abayikoresha yibwe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 21 Werurwe 2018 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Komisiyo ishinzwe ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FTC, yatangiye gukora iperereza ku byatangajwe ko hari amakuru y’abantu bagera kuri miliyoni 50 bakoresha Facebook yibwe.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ibitangazamakuru, New York Times na The Guardians, byatangaje ko Ikigo Cambridge Analytica gitanga ubujyanama mu bijyanye na politiki, cyabashije kubona amakuru bwite ya bariya bantu bakoresha Facebook.

Iki kigo cyari cyarahawe akazi mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Donald Trump mu matora yabaye mu 2016, cyakoresheje ariya makuru mu gushishikariza abantu kumutora binyuze mu matangazo yamamaza ndetse n’inkuru.

Nyuma y’uko ibi bimenyekanye, Cambridge Analytica isanzwe ifite icyicaro mu Bwongereza, yatangiye gushinjwa gukora ibinyuranyije n’itegeko rigenga amatora muri Amerika; inama y’ubutegetsi yahise ihagarika umuyobozi wayo, Alexander Nix.

Aya makuru kandi yahise agira ingaruka ku bukungu bwa Facebook, aho agaciro kayo ku isoko ry’imari n’imigabane gakomeje kumanuka, kugeza ubu imaze kugira igihombo cya miliyari 60 z’amadolari.

Nk’uko Washington Post yabitangaje, FTC ifite inshingano zo kurengera inyungu z’abaguzi muri Amerika, yatangiye gukora iperereza ngo harebwe niba Facebook itarishe amabwiriza akubiye mu iteka ryashyizweho mu 2011 rirebana no kurinda amakuru bwite y’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Iri teka riteganya ko mu gihe Facebook yifuza gukoresha amakuru y’abayikoresha, igomba kubanza kubibamenyesha ndetse bakabitangira uburenganzira.

Iby’iri perereza bitangajwe mu gihe ku wa kabiri Facebook yari yavuze ko yiteguye kuba yakwakira ibaruwa ya FTC isaba ibisobanuro ku makuru Cambridge Analytica yabashije kubona.

Nk’uko Christopher Wylie wakoranye na Cambridge Analytica yabitangaje, ngo aya makuru iki kigo cyayabonye binyuze mu gisa n’ikizamini cyashyizwe kuri Facebook cyitwaga ‘This is Your Digital Life’.

Nubwo avuga ko abagera ku bihumbi 270 bakoze iki kizamini, amakuru y’abagera kuri miliyoni 50 biganjemo Abanyamerika yatwawe batabanje kubisabirwa uburenganzira.

Cambrigde Analytica yamaze guhagarikwa kuri Facebook yemeza ko kubona aya makuru no kuyakoresha byakozwe mu buryo bukurikije amabwiriza.

Facebook yatangiye gukorwaho iperereza ku birebana n’amakuru y’abayikoresha yibwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza