George H.W Bush wayoboye Amerika akomeje kwibasirwa n’abagore bamushinja kubakorakora

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Ugushyingo 2017 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Umugore witwa Rosyln Corrigan yashinje umukambwe George H.W Bush wabaye Perezida wa 41 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, kumukora ku kibuno ubwo bifotozanyaga ari kumwe na mama we.

Rosyln abaye umugore wa gatandatu uri gushinja George H.W Bush wayoboye Amerika muri manda imwe hagati ya 1989 na 1993, kumukorakora, ndetse ngo yabimukoze agifite imyaka 16 gusa.

Yabwiye ikinyamakuru Time Magazine ko yahuye na Bush mu nama y’abayobozi ba CIA mu 2003 muri Texas, aho papa we yakoraga.

Yagize ati “Bikimbaho numvise ijuru ringwiriye. Numvise binshobeye.” Yakomeje agira ati “Nari umwana”.

Umuvugizi wa Bush, Jim McGrath, aheruka kuvuga ko yemeye ko yafashe kenshi ku bagore. Ku wa Mbere yabwiye BBC ko atifitemo ko hari uwo yaba yarateye umutima mubi, asaba imbabazi uwo yaba yarakomerekeje.

Icyo gihe Bush ngo yari afite imyaka 79. Rosyln avuga ko ubwo yamukoraga ku kibuno nta cyo yavuze, ati “Nta kintu nigeze mvuga. Ni iki wavuga nk’umwangavu ku muntu wigeze kuyobora Amerika? Ukaba wavuga uti eh! ntabwo wari ukwiye kunkoraho utyo?"

Gusa umuvugizi wa Bush avuga ko muri iki gihe bwo bitewe n’uko uyu mukambwe w’imyaka 93 asigaye agendera mu kagare, abantu bwo bashobora kwitiranya uburyo abakoraho no kubakorakora bimenyerewe.

Ati “Amaboko ye aba agarukira ku gice cyo hasi cy’abantu iyo bari kwifotozanya.”

Roslyn Corrigan avuga ko Bush yamukoze ku kibuno
Undi witwa Kline nawe avuga ko yamukozeho ubwo bifotozanyaga n'umugabo we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza