Google, Facebook na Twitter bigiye kwisobanura ku mikoranire n’u Burusiya mu matora

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 Nzeri 2017 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Abahagarariye Google, Facebook na Twitter bagiye kwitaba Komisiyo ya Sena ishinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo bisobanure ku byagaragajwe n’iperereza birebana n’uruhare bagize mu gutuma u Burusiya bwivanga mu matora yo mu 2016 yasize Donald Trump atsinze Hillary Clinton agatorerwa kuba Perezida.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko barashaka kumenya niba imbuga nkoranyambaga nka Facebook, na Twitter byarifashishijwe n’u Burusiya n’ikigero byakozweho ngo bigire uruhare mu migendekere y’amatora. Biteganyijwe ko kuwa 1 Ugushyingo 2017 aribwo biriya bigo bizitaba.

Mu Ugushyingo umwaka ushize Mark Zuckerberg washinze Facebook, yavuze ko byaba ari ubusazi kuvuga ko ibitangazwa kuri uru rubuga byagira ingaruka ku matora mu buryo runaka.

Zuckerberg kandi aherutse gusubiza Perezida Trump wavuze ko Facebook imurwanya, avuga ko ikigo cye kizaharanira guha ijambo abaturage bose.

Facebook yitezweho kwisobanura kuri konti zirenga 3000 zakoreshejwe mu icengezamatwara ry’Abarusiya.

Ikinyamakuru New York Times gitangaza ko hari ibimenyetso by’uko Twitter yakoreshejwe cyane mu icengezamatwara ry’Abarusiya mu gihe cy’amatora ya Perezida wa USA, binyuze kuri konti zizwi no mu guhererekanya ubutumwa bwiganjemo amakuru y’ibinyoma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza