Guverineri Mukuru wa Canada yageze i Kigali yitabiriye ibikorwa byo #Kwibuka25 (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mata 2019 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Ku butumire bwa Perezida Paul Kagame, Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette, yageze i Kigali aho ari umwe mu bayobozi bakuru bazitabira umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, uteganyijwe ku wa 7 Mata.

Payette yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa Gatanu.

Yakiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Ingabire Paula hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Jacques Musemakweli; Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Dan Munyuza n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza n’Umutekano, Gen. Maj. Joseph Nzabamwita.

Ambasade ya Canada i Kigali ivuga ko “uru ruzinduko mu Rwanda rugamije kugaragaza ubushake bwa Canada mu kurwanya Jenoside n’ubundi bwicanyi ndengakamere no gushimangira umubano wacu n’u Rwanda.”

Yahagurutse mu Murwa Mukuru Ottawa mu ndege ya gisirikare aherekejwe n’abayobozi batandukanye, yakirwa mu cyubahiro cy’umuyobozi ukomeye.

Canada yagize intumwa zihariye zoherejwe mu Rwanda mu kugarura amahoro mu gihe cya Jenoside, harimo Gen Romeo Dallaire wagerageje kuburira Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu bikomeye ko mu Rwanda hari hatangiye Jenoside, ariko ntibyagira icyo bakora.

Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwe, Payette azashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asure Ishuri rikuru Nyafurika ry’Ubumenyi bushingiye ku mibare, AIMS, hagamijwe gushimangira uruhare rw’amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM) ku iterambere ry’abakiri bato.

Julie Payette w’imyaka 55 ni Guverineri Mukuru wa 29 wa Canada, yahawe izi nshingano mu Ukwakira 2017. Guverineri Mukuru ashyirwaho hagishijwe inama Minisitiri w’Intebe, agafatwa nk’uhagarariye Umwamikazi Elisabeth II ari nawe mugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Canada.

Julie Payette yageze i Kigali saa kumi n'imwe z'umugoroba kuri uyu wa Gatanu
Yakiriwe n'abayobozi bakuru batandukanye barimo ab'Ingabo na Polisi
Mu ruzinduko rwe i Kigali, Julie Payette azasura ibindi bikorwa bitandukanye
Payette aramutsa Minisitiri Ingabire Paula ku Kibuga cy'indege i Kanombe
Yakiriwe mu cyubahiro gikwiye umuyobozi mukuru
Julie Payette yagiranye ibiganiro na Minisitiri Ingabire Paula nyuma yo kugera i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza