Hari gukusanywa inkunga yo gushyingura Umunyarwanda wiciwe muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nzeri 2017 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Witherspoon Iradukunda Elvis Jr wabaga muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanzwe aho yari atuyemo kuwa 14 Nzeri 2017 yishwe.

Iradukunda w’imyaka 22 umurambo we wagaragazaga ko yishwe arashwe anakubiswe ikintu mu mutwe nk’uko bigaragazwa n’ibizamini byo kwa muganga.

Umuryango w’abanyarwanda baba muri Arizona washyizeho uburyo bugamije gukusanya imfashanyo yo guherekeza Iradukunda mu cyubahiro, aho ukeneye kugira inkunga atanga ayinyuza ku rubuga rwa ’GoFundMe’.

Kuri uru rubuga, abagiraneza batandukanye bari gutanga uko bifite ngo Iradukunda abashe gushyingurwa mu cyubahiro.

Umwe mu nshuti za Iradukunda waganiriye na IGIHE yavuze ko yari umusore usabana kandi ugirira impuhwe buri wese.

Iradukunda avuka kuri se w’Umunyamerika Witherspoon Thurman witabye Imana n’Umunyarwandakazi Kayisanabo Freda. Yize amashuri abanza ku kigo cya Ebenezer mu mujyi wa Kampala ari naho yakomereje ayisumbuye. Yaje kuva kuri icyo kigo ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye akomereza amasomo i Mbarara. Yaje no kubona ubwenegihugu bwa Amerika mu mwaka wa 2012.

Witherspoon Iradukunda Elvis Jr wasanzwe yishwe aho yari atuye muri Arizona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza