HCR iratabariza Abimukira birukanwe muri Israel bari kugana i Burayi

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 10 Mutarama 2018 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, riratangaza ko abimukira birukanwe muri Israel bahura n’akaga ubwo baba bagerageza guhungira ku mugabane w’u Burayi.

UNHCR ivuga ko mu bimukira bagera kuri 80 yavuganye nabo i Roma, abenshi bahisemo kwakira amafaranga ngo bave muri icyo gihugu, biyemeza gufata inzira iruhije yerekeza i Burayi banyuze mu Majyaruguru ya Afurika.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko abimukira bahawe amadolari ya Amerika 3,500 kugira ngo bemere gusubira iwabo cyangwa bajye mu kindi gihugu bashaka.

Gusa abenshi bahisemo kwerekeza mu Majyaruguru, bakurikira inzira ijya muri Libya ubundi bahita bagana iyerekeza ku Nyanja ya Méditerranée. HCR ivuga ko abo bakorerwa iyicarubozo, bagatotezwa bakanakubitirwa muri iyo nzira.

Ivuga ko abantu benshi bashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe Israel yakomeza umugambi wayo wo kwirukana abimukira basaga 30,000, abenshi bakomoka muri Eritrea na Sudani.

Ni mu gihe mu cyumweru gishize Israel yatangaje ko izata muri yombi abazageza muri Mata 2018 batarava mu gihugu.

Ubwo umuvugizi w’iryo shami, William Spindler, yaganiraga n’abanyamakuru mu Mujyi wa Genève mu Busuwisi, yanenze umugambi wa Israel avuga ko udakwiye ndetse ko utanyuze mu mucyo asaba icyo gihugu gushaka undi muti.

Abenshi mu bimukira bagana i Burayi, banyura muri Libya mu Nyanja ya Méditerranée ku bw’amahirwe bagatabarwa batararohama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza