Ibaruwa ifunguye uwahoze ari Visi-Perezida wa Ibuka mu Bufaransa yandikiye Perezida Emmanuel Macron

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 16 Kanama 2017 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ngirinshuti Alain wigeze kuba Visi Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ukorera mu Bufaransa (Ibuka-France), yandikiye Perezida w’icyo gihugu, Emmanuel Macron, ibaruwa ifunguye imwibutsa inshingano ze n’ibyo akwiye kwibuka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni ubutumwa bushobora kutumvikana mu matwi ye nk’ubushya kuko hashize iminsi abababazwa n’ibyabaye mu Rwanda bagaragaza uruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside, gusa ibisubizo bwatanze kuri icyo kibazo ntibyakunze kunyura abayitakarijemo ababo.

Ngirinshuti yatangiye agira ati “Nyakubahwa Perezida, hashize imyaka isaga 23 habaye Jenoside ya nyuma yo mu kinyejana cya 20, iyo ni Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu gihe cy’amezi atatu, kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga abantu basaga miliyoni barishwe. Kuri njye uwo mubare ntabwo ungora kuwumva kuko abanjye barashize.

Njye nawe (Macron) twari tukiri bato muri Mata 1994. Twari dufite imyaka ijya kungana. Mwari mu Bufaransa, njye nari mu Rwanda. Sinzi niba mwibuka uko mwari mumeze ku myaka 16. Kuri njye,icyo gihe twari turi kwicwa n’imihoro, ni igihe bashiki banjye na ba masenge bari bari gufatwa ku ngufu kugeza ubwo bashiramo umwuka. Ni gihe giteye ubwoba cyangize imfubyi.

Gusa twakomeje kubaho ndetse tugerageza kubyumva. Ubwo nafunguriraga amaso yanjye ku gihugu cyanjye, nkabona cyarabaye nyirantabwa, hari ibyo nahise nibuka. I Burayi, muri icyo gihe ndetse n’igihe kirekire cyari gishize babagaho ku gihango n’amahame ya politiki yagiraga ati “Ntibizongere ukundi.” Isi yari ivuye mu Ntambara ya II y’Isi yari imaze kumaraho ibintu byinshi. Umuryango wanjye warishwe abari bashinzwe kurinda amahoro bo mu butumwa bwa Loni barebera. Umuryango Mpuzamahanga ntiwigeze uza ngo ugire icyo ukora."

Inyandiko z’amateka zirivugira

Muri iyi baruwa, Ngirinshuti avuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho avuga ko abasirikare babwo baje mu Rwanda bitwikiriye gutabara ariko abatutsi bakicwa barebera.

Ati " Ese ni ngombwa kubibutsa ubufasha bwa gisirikare n’ubwa dipolomasi bwahawe ubutegetsi bwa Habyarimana mu ntambara yo kurwanya ingabo za FPR? Ese Abafaransa ubwabo bazi ko igihugu cyabo cyinjiye mu buryo butaziguye mu ntambara yari igamije kumaraho abasivili b’Abatutsi? Gutera inkunga ubwo butegetsi kwari ugushyigikira ubwo bwicanyi.

Ababivuga buhumyi batekereza ko uruhare rw’u Bufaransa buhera ku itariki 7 Mata 1994. Wasobanura ute uburyo u Bufaransa bwonyine ari bwo bwakiriye abategetsi bakomeye bo muri guverinoma yishe abantu, banagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, ku wa 21 Mata, mu gihe ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bwari bwarababujije gukandagira ku butaka bwabyo? Wasobanura ute igitekerezo cyo kohereza ingabo muri “Opération Turquoise” kugira ngo barwanye ingabo zari zije guhagarika ubwicanyi?

Inyandiko z’amateka zifite icyo zivuze ku bantu baba bazitondeye. Ku mashusho, yakwirakwiriye ari menshi , aho abaturage bakiraga abasirikare bari baje muri Opération Turquoise, ntibyari ubutabazi ahubwo byari bigamije kurimbura. Hirya no hino ku mihanda, abagabo, abagore n’abana babaga bari kuvuga ngo ’ak’Inyenzi karashobotse.’

Politiki mvanguramoko y’Abafaransa nabwo ntiyahagarariye aho kuko na nyuma ya Jenoside intwaro zakomeje gutangwa mu nkambi z’impunzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (yahoze ari Zaïre), nk’uko umunyapolitiki w’Umufaransa, Hubert Védrine yabivuze ku wa 16 Mata 2014 imbere ya Komisiyo ishinzwe umutekano mu gihugu mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yabisobanuriye abadepite ariko yirinda kuvuga na gato ku ruhare rwabo, akavuga ko u Bufaransa bwabikoze bushaka kurwanya FPR, ariko ntibavuga na gato ko bagize uruhare muri Jenoside."

Ihakana n’ipfobya rya Jenoside

Ngirinshuti yakomeje ibaruwa ye igenewe Perezida Macron agira ati "Nyakubahwa Perezida, uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda, rurazwi. Kugeza ubu nta we ubishyira mu mbwirwaruhame ye. Ibikorwa byo guhakana nibyo byakurikiye ibyo byakozwe.

Perezida, ibyo muherutse gutangaza muri Oradour-sur-Glane mu muhango wo kwibuka Vel d’Hiv byerekana ubushobozi bw’igihugu n’abayobozi bacyo ku kureba ahahise batarya iminwa. Ni kuki Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kuba ari yo ikurwamo kandi ariyo izagaragaza ukuri? Uwo mukoro w’ukuri ku Bufaransa nibwo ugaruka kurusha ibindi bihugu.

Mu ntambara ikomeye yo muri Algeria, Umuhanga w’Umufaransa mu by’imitekerereze, Raymond Aron yanditse ko “Tuba mu gihugu kidasaba uwo ari we wese kubeshya acyitwaje cyangwa ashakisha ukuri, kandi nubwo byabaho, ntibikwiye gutambamira imigirire myiza, ndizera ko ayo magambo muzayagira ayanyu kuko icyubahiro cy’igihugu cyanyu kidapimirwa mu guhakana, ahubwo mu gushyira umuhate wo guhangana n’ibyahise.”

Ukutavuga rumwe k’u Rwanda n’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ingingo ikunze kugaruka kenshi, aho u Rwanda rubushinja kuyigiramo uruhare no kureberera ibikorwa byo kuyihakana no kuyipfobya bikunda kugaragara kuri bamwe mu babutuye biganjemo abari abayobozi n’abakiyobora.

Ibi bituma amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside, abashakashatsi n’imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, idahwema kotsa igitutu icyo gihugu cy’igihangange ngo cyemere uruhare cyagize mu mateka mabi yaranze ikinyejana cya 20, ndetse banarusobanurire Abanyarwanda n’Abafaransa ubwabo kuko bangije izina ry’icyo gihugu.

Alain Ngirinshuti yasabye Perezida Macron kugaragaza ukuri k'uruhare rw'igihugu cye muri Jenoside yahitanye abasaga miliyoni
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza