Ibigo bikomeye byaburiye Trump ku musoro aherutse kuzamura ku bicuruzwa biva mu Bushinwa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 16 Kamena 2019 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Abacuruzi baciriritse, abanyenganda n’ibigo by’ikoranabunga byaburiye Perezida Donald Trump ku musoro yashyize ku bicuruzwa biva mu Bushinwa bavuga ko uzahungabanya ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibigo by’ubucuruzi birenga 600 n’ihuriro ry’inganda ririmo Walmart, Costco, Target, Gap, Levi Strauss na Foot Locker, bandikiye ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, basaba Trump gukuraho imisoro yashyize ku Bushinwa ndetse agahagarika intambara y’ubucuruzi arimo.

Ibi bigo by’ubucuruzi mu ibaruwa byanditse, byagaragaje ingaruka uyu musoro washyizwe ku bicuruzwa biva mu Bushinwa uzagira ku buzima bw’igihugu.

Bongeyeho ko kandi iyi ntambara y’ubucuruzi nta na kimwe izageza ku gihugu uretse guhombya ibihugu byombi.

Mu kwezi gushize nibwo ubuyobozi bwa Trump bwazamuye umusoro uva ku 10% ugera kuri 25% ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 200 z’Amadorali.

Umusoro wazamuwe ku bicuruzwa nka matola, ibikapu, amagare, ibyuma bitanga ubuhehere mu nzu ndetse n’ibyuma bisukura mu nzu.

Perezida Trump aherutse gutangaza ko ateganya kuzamura umusoro ku bindi bicuruzwa biva mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 300 z’Amadorali birimo ibikinisho, imyenda na televiziyo.

Ku wa Mbere nibwo biteganyijwe ko abahagarariye ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazumva icyo abaturage bavuga kuri uyu musoro ari nayo mpamvu aba bacuruzi banditse iyi baruwa mbere.

Nubwo bimwe mu bigo binini by’ubucuruzi byagerageje gushyiraho ingamba zizabifasha guhangana n’ingaruka zizaterwa n’uyu musore, biracyemeza ko bizatuma igiciro bikoresha bitunganya ibintu mu nganda kizamuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza