Ibigo bya Leta muri Amerika byategetswe kuvana software za Kaspersky mu mashini zabyo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Nzeri 2017 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Ibigo bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahawe iminsi 90 yo kuba byavanye mu mashini yabyo software zikorwa na sosiyete yo mu Burusiya izwi nka Kaspersky.

Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (DHS) rwatangaje ko iyo sosiyete ishobora kuba ishyirwaho igitutu na Leta y’u Burusiya kubw’ibyo bikaba ari ikibazo ku mutekano wa Amerika.

Uru rwego rwavuze ko rufite impungenge z’umubano uri hagati y’abayobozi ba Kaspersky ndetse n’abayobozi ba Guverinoma y’u Burusiya bityo ko iyo sosiyete ishobora guha Leta y’u Burusiya amabanga ya Amerika.

Iyo sosiyete izwi cyane kubera ubwirinzi bwa Virusi z’ikoranabuhanga (Anti virus) ikora, yagaye uwo mwanzuro wa Leta ya Amerika, ivuga ko ushingiye ku binyoma gusa.

Nubwo iminsi 90 ariyo yahawe ibigo bya Leta ngo bibe byavanye igifite aho gihuriye na Kaspersky mu mashini zabyo, muri Minisiteri y’Ingabo ya Amerika ho software zakozwe na Kaspersky ntizari zigikoreshwa.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika bishimiye icyo cyemezo ngo kuko bigaragara ko hari umubano hagati ya Kaspersky na Leta y’u Burusiya, nkuko Deutche Welle yabitangaje.

Senateri Jeanne Shaheen yasabye urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu kureba niba nta bikoresho byakozwe na Kaspersky byakoreshejwe mu mabanki, mu matora, amashanyarazi n’izindi ngeri zifitatiye runini igihugu.

Uwashinze sosiyete ya Kaspersky ari we Eugene Kaspersky yigeze gukora mu rwego rw’Ubutasi rw’u Burusiya. Iyo sosiyete yahakanye yivuye inyuma ibyo gufatanya na Leta y’u Burusiya mu kuneka Amerika.

Ibigo bya Leta muri Amerika byategetswe kuvana software za Kaspersky mu mashini zabyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza