Ibihumbi by’Abongereza mu myigaragambyo yamagana uruzinduko rwa Donald Trump

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Kamena 2019 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Abongereza benshi bari mu myigaragambyo yamagana uruzinduko rwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yagiriye muri icyo gihugu, bavuga ko badashaka ko igihugu cyabo kigirana ubufatanye n’ubutegetsi bwe.

Trump n’umugore we bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Bwongereza guhera ku wa Mbere, aho bagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Umwamikazi Elisabeth II.

Ni uruzinduko bamwe mu baturage b’u Bwongereza cyane cyane mu murwa mukuru Londres batishimiye, aho bari mu myigaragambyo bamwe bafite ibipupe bigaragaza Trump mu isura y’umwana ufite iPhone, ibindi yicaye ku bwiherero.

Abarenga ibihumbi icyenda bari biyandikishije ku rubuga rwa Facebook bashaka kwitabira imyigaragambyo yo kwamagana urwo ruzinduko, abandi ibihumbi 33 bagaragaza ko babyifuza.

Rimwe muri ayo matsinda yo kuri Facebook rivuga ko rishaka ngo ‘Isi imenye ko hano abantu tutamushaka, twamwamaganye na politiki ze z’uburozi’.

Umuyobozi w’ishyaka riharanira inyungu z’abakozi, Jeremy Corbyn, Trump aherutse kuburira ko yanze gufatanya na Amerika ari amakosa akomeye yaba akoze, yavuze ko iyo myigaragambyo ari amahirwe akomeye yo kugaragaza gushyira hamwe mu kwamagana abantu bose Trump yibasira muri Amerika, ku Isi no mu Bwongereza’.

Abongereza bamwe bafite ibipupe biriho Trump ari mu bwiherero
Trump akomeje kugirana ibiganiro bitandukanye n'abayobozi b'u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza