Ibikomangoma bisaga 10 byafunzwe, abaminisitiri barirukanwa muri Arabie Saoudite

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Ugushyingo 2017 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Igihugu cya Arabie Soaudite cyataye muri yombi ibikomangoma bisaga icumi, abaminisitiri batandukanye barirukanwa ku itegeko ryaturutse ibwami nkuko ibinyamakuru bya Leta muri icyo gihugu byabitangaje.

Mu baminisitiri birukanywe harimo ushinzwe umutekano Igikomangoma Meteb bin Abdullah na Minisitiri w’ubukungu, Adel Fateih.Uwari ushinze ingabo zirwanira mu mazi, Abdullah al Sultan na we yasimbuwe.

Nta mpamvu yatanzwe yo kwirukanwa kw’abo bayobozi nkuko Aljazeera dukesha iyi nkuru yabitangaje, icyakora nka Meteb we bikekwa ko byatewe n’igisasu umutwe w’aba-Houti uherutse gutera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya King Khaled.

Ibikomangoma 11, abaminisitiri bane n’abandi benshi bahoze ari abaminisitiri batawe muri yombi bakekwaho kurya ruswa.

Televiziyo ya Leta, Al Arabia yatangaje ko hashyizweho komite ishinzwe kurwanya ruswa iyobowe n’uzasimbura umwami, Mohamed bin Salman.

Kuva Salman yatangazwa nk’uzasimbura umwami, yakoze impinduka zitandukanye.

Mu mpinduka harimo nko gushyiraho icyerekezo 2030 kigamije guteza imbere Arabie Saoudite mu bukungu. Icyo gihugu kandi giherutse kuvanaho itegeko ryabuzaga abagore gutwara imodoka.

Umwami wa Arabia Saoudite, Salmane ben Abdelaziz Al Saoud

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza