Ibinyamakuru 100 bigiye gusohora inkuru zamagana Trump ukomeje kwibasira itangazamakuru

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 14 Kanama 2018 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Ibinyamakuru bisaga 100 bikorera hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigiye kwandika inkuru zamagana Perezida Donald Trump umaze iminsi yibasira itangazamakuru arishinja kuba umwanzi w’Abanyamerika.

Iki gikorwa kiri mu bukangurambaga bwatangijwe n’inama y’ubwanditsi bwa Boston Globe, mu rwego rwo kurwanya amagambo ya Trump agamije kwambika isura mbi itangazamakuru.

Itangazo Boston Globe yashyize ahagaragara rivuga ko buri kinyamakuru cyose kiri bwitabire ubu bukangurambaga kizandika inkuru yihariye ku ngaruka zo kuba ubutegetsi bwibasira itangazamakuru, kandi byose bikazitangaza ku wa Kane tariki ya 16 Kanama.

Aganira na CNN, Marjorie Pritchard ukora muri Boston Globe yavuze ko bishimiye uburyo ibitangazamakuru byinshi byitabiriye ubu bukangurambaga, ndetse bashyigikiwe n’imiryango irimo; American Society of News Editors, Press Association, New England Newspaper.

Ati “ Dufite ibinyamakuru bisaga 100 byiyandikishije, kandi ndizera ko uyu umubare ushobora kwiyongera mu minsi iri imbere. Dufitemo ibinyamakuru bikomeye, ariko ibyinshi ni ibifite isoko rito bishishikajwe no kwamagana uburyo Trump akomeje kwibasira itangazamakuru.”

Boston Globe yashinzwe mu 1872, iza ku mwanya wa 25 mu binyamakuru bisomwa cyane muri Amerika, ivuga ko yasabye ko buri kinyamakuru cyandika inkuru yihariye kuko ingaruka zo kuba itangazamakuru rivugwa nabi zigenda zitandukana bitewe na buri gace.

Kuva yajya ku butegetsi ndetse no mu gihe cyo kwiyamamaza mu 2016, Trump yakunze kumvikana anenga itangazamakuru arishinja gutangaza amakuru y’ibinyoma by’umwihariko arebana n’ubuyobozi bwe.

Byarushijeho gukaza umurego nyuma y’aho ahereye akazi Bill Shine wahoze ari umukozi wa Fox News. Uyu aherutse kuvugwaho kubuza Kaitlan Collins wa CNN kwinjira mu gikorwa cyari cyitabiriwe na Perezida, amuhora ikibazo yari yabarije mu kindi kiganiro cyari cyabaye kuri uwo munsi.

Ibinyamakuru bisaga 100 bikorera hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigiye kwandika inkuru zamagana Perezida Donald Trump umaze iminsi yibasira itangazamakuru arishinja kuba umwanzi w’Abanyamerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza