Ibyakozwe na Obama, Trump ashobora kubihindura ubusa akigera muri White House

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 2 Mutarama 2017 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Perezida uheruka gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko umunsi wa mbere ageze mu Biro by’Umukuru w’Igihugu “White House” yiteguye guhindura buri kimwe cyose cyakozwe na Perezida Barack Obama uri gusoza manda ye.

Umunyamabanga wa Trump, Sean Spicer, uzaba ashinzwe itumanaho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu yabwiye Televiziyo ya ABC ko ku munsi wa mbere w’ubuyobozi bwa Trump, azihutira guhindura amategeko n’ibikorwa byakozwe na Perezida Obama mu myaka umunani amaze ayobora Amerika avuga ko byazitiye iterambere ry’ubukungu n’ihangwa ry’imirimo mishya.

Yavuze ko izi ngingo ebyiri ziri mu byo Trump azibandaho akimara kurahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muhango uteganyijwe kuya 20 Mutarama 2017.

Sean Spicer yavuze ko mu mpinduka Trump azaheraho ari ukuvugurura amateka y’Umujyi wa Washington ahereye ku gutoneshwa gukorwa n’abayobozi ku bashoramari bafite amakompanyi akomeye.

Yagize ati “ Ni byiza kureba ahazaza, ibyo twumvise abantu bavuga babonye mu gihe gishize bizaba bitakivugwa. Ubu dutekereze ku hazaza, niba ushaka gukorana na Trump, ugomba gukorera igihugu ukareka inyungu zawe bwite.”

Trump yakunze kunenga politiki za Obama zijyanye n’urujya n’uruza rw’abanyamahanga binjira muri Amerika, amategeko agenga imikoreshereze y’ingufu na politiki y’ububanyi n’amahanga, ibintu bivugwa ko ashobora kuzibandaho cyane.

Hasigaye iminsi 18 Donald Trump akarahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza