Ibyo wamenya ku mugabo wishe abantu hafi 60 i Las Vegas

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 3 Ukwakira 2017 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Umugabo warashe ku bantu bari mu gitaramo i Las Vegas muri Leta ya Nevada muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akicamo 59, yari umukire wahoze ari umubaruramari wari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yari afite ibyemezo byo gutwara indege no guhiga kandi nta cyaha gikomeye yigeze akurikiranwaho mu buzima bwe. Gusa umwe mu baturanyi be yabwiye ubuyobozi ko yakinaga urusimbi kandi akitwara mu buryo budasobanutse.

Reuters ivuga ko umwe mu bayobozi bakomeye muri Amerika yahamije ko ashobora kuba yari afite uburwayi bwo mu mutwe. Ubwicanyi bwabereye i Las Vegas nibwo bwahitanye benshi mu mateka ya vuba aha ya Amerika nyuma y’ubwabereye i Orlando mu kabyiniro k’abatinganyi bwaguyemo abantu 49.

Stephen Paddock yarashe ari ahirengereye muri hotel ya Mandalay Bay yica abantu 59 (umubare ushobora kwiyongera) naho abakomeretse bamaze kurenga 500. Yarangije nawe yitunga imbunda arirasa ubwo polisi yamusatiraga.

Umuyobozi wa Polisi muri Las Vegas, Joseph Lombardo, yabwiye itangazamakuru ko ko imbunda 16 zasanzwe mu igorofa ya 32 y’iyo hoteli, mu cyumba Paddock yari yakodesheje ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Izindi ntwaro 18 n’amasasu abarirwa mu bihumbi byasanzwe mu rugo rwe ruri ahitwa Mesquite aho yari mu kiruhuko cy’izabukuru n’inshuti ye Marilou Danley; hari kandi n’ibisasu bikomeye mu modoka ye.

BBC ivuga ko umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’intwaro David Fimiglietti yemeje ko izo ntwaro yaziguze mu iduka rye rizicuruza riri muri North Las Vegas muri uyu mwaka abyemerewe n’amategeko kandi na FBI yamaze kubisuzuma.

Gusa ngo izo ntwaro uyu mugabo yarazihinduye kugira ngo zishobore kwica abantu benshi.

Nta huriro afitanye n’imitwe y’iterabwoba

Ibiro by’iperereza, FBI bivuga ko kugeza ubu nta huriro Paddock afitanye n’imitwe y’iterabwoba nubwo umutwe wa Islamic State wigambye igitero cye. Umuvandimwe we, Eric Paddock yabwiye itangazamakuru ko se yari umujura wiba amabanki wakunze gushakishwa na FBI, ndetse rimwe agatoroka gereza.

Se, Patrick Benjamin Paddock yagaragaye ku rutonde rw’abashakishwa mu 1969 avugwaho ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe.

Eric Paddock yasobanuye ko umuryango wabo watunguwe cyane, ati “Ntabwo byumvikana, nta mpamvu n’imwe yari gutuma akora biriya, ni umugabo wakundaga kwikinira urusimbi, agatembera mu bwato akanikundira gufungurira muri Taco Bell.”

Ikindi cyamenyekanye ni uko uyu mugabo atazwi ho ubuhanga bwo kurasa, ntiyigeze igisirikare nubwo yakoranye n’uruganda rukora intwaro. Yaherukaga guhura na polisi yishe amategeko y’umuhanda.

Icyateye Stephen Paddock kwica rubanda kiracyari urujijo
Se wa Paddock, wari umujura ruharwa, yamaze imyaka umunani ashakishwa na FBI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza