Icyemezo cya Trump cyo kwirukana Umuyobozi wa FBI gikomeje gutera urujijo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 11 Gicurasi 2017 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi ibiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yirukanye James Comey wari Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bishinzwe iperereza, FBI, ababikurikiraniye hafi bavuze ko ari icyemezo yafashe atabanje kugisha abantu benshi inama nk’uko bisanzwe bigenda ku myanzuro ikomeye.

Umwe mu nshuti za hafi za Trump, yavuze ko ubwo baganiraga mu mpera z’icyumweru gishize wumvaga afite ibyiyumviro bidasanzwe, byanavuyemo icyemezo kigena kwirukana James Comey.

Abasobanukiwe neza iby’iki kibazo babwiye CNN ko ari umwanzuro yafashe atabanje kubiganiraho n’abo batavuga rumwe, nk’uko bisanzwe bigenda ku byemezo bikomeye birimo nko kohereza Ingabo muri Afghanistan n’ibindi.

Ni mu gihe kandi Umuyobozi w’abakozi muri Perezidansi, Reince Priebus, yavuze ko kwirukana Comey bishobora guteza ibibazo birimo n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zirebana n’amategeko.

Ubwo yabazwaga ku mpamvu yirukanye Comey, Trump yasubije ko ari uko atakoraga akazi ke neza, ariko yanga kugira icyo avuga ku kibazo cyamubazaga impamvu ahisemo kumwirukana mu gihe FBI yari iherutse kuvuga ko yabonye ibimenyetso bishya mu iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora ya Amerika.

Mu ibaruwa imwirukana, Trump yabwiye Comey ko yishimiye kuba yaramumenyesheje ubugira gatatu ko atari gukorwaho iperereza, ariko ko agendeye kuri raporo ya Minisiteri y’Ubutabera asanga adafite ubushobozi bwo gukomeza kuyobora FBI.

N’ubwo hari amakuru avuga ko Trump yamwirukanye kubera iperereza ku kuba u Burusiya bwaramufashije gutsinda amatora, we ahamya ko yamuhoye kuba atarahaye agaciro ikirego cy’inyandiko za Komite nyobozi z’ishyaka ry’aba- démocrate Abarusiya bashinjwa gushyira hanze.

James Comey wari Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bishinzwe iperereza, FBI, yirukanywe na Trump

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza