Icyo Sidiki Kaba uhagarariye abashyizeho ICC avuga ku kwivanamo k’u Burundi

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 18 Ukwakira 2016 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ihuriro ry’ibihugu byashyize umukono mu masezerano ya Roma ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yagaragaje ko kwivana muri urwo rukiko k’u Burundi ari imbogamizi ikomeye ku guca umuco wo kudahana, nka kimwe mu byo uru rukiko rurwanya.

Ku wa 12 Ukwakira 2016, ni bwo Inteko Ishinga Amategeko mu Burundi yatoye ku bwiganze, umushinga w’itegeko ryemerera iki gihugu kwitandukanya n’uru rukiko, nyuma y’uko rutangaje ko ruzakora iperereza ku byaha bihungabanya uburenganzira bwa muntu n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri icyo gihugu kuva muri Mata 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yari amaze gutangaza ko aziyamamaza muri manda ya gatatu.

Nyuma y’icyo cyemezo gitegereje kubanza kwemezwa na Perezida Nkurunziza ubwe, Umuyobozi w’ihuriro ry’ibihugu byasinye kuri ayo masezerano ya Roma, Sidiki Kaba, yatangaje ko kibangamiye bikomeye gahunda yo guca umuco wo kudahana ku Isi.

Yagize ati “Kwivana mu masezerano ya Roma kw’igihugu kinyamuryango ni imbogamizi ku mugambi wo guca umuco wo kudahana no kugera ku ntego y’ubudahangarwa bw’ayo masezerano."

Yakomeje agira inama Leta y’u Burundi, ati “Nibutse ibihugu byose bigize iryo huriro ko bifite amahirwe yo kuvuga ikibubangamiye imbere y’Inteko rusange y’abanyamuryango hagendewe ku masezerano. Ndahamagarira abayobozi b’u Burundi kuyoboka inzira y’ibiganiro."

ICC ifite ububasha bwo gukurikirana ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, yashyizweho n’amasezerano ya Roma, itangira gukora ku wa 1 Nyakanga 2002, aho ihuriweho n’ibihugu 124.

Nyuma yo gutangaza ko u Burundi bugiye kwikura muri ICC, bamwe mu basesenguzi mu bya politiki, basanga iki cyemezo ari igihamya cy’uko Guverinoma hari ibyaha bikomeye yikekaho bityo igatinya gukurikiranwa n’uru rukiko.

Sidiki Kaba avuga ko kuva ku Burundi muri ICC ari imbogamizi ku guca umuco wo kudahana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza