Igisasu cyageragejwe na Koreya ya Ruguru cyateye ubwoba iy’Epfo isaba ibiganiro

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 09:14
Yasuwe :
0 2

Nyuma y’ibyumweru bike ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru butangaje ko bwakoze igerageza rya misile ishobora kwambukiranya umugabane yitwa ICBM, yabasha kurasa agace ako ari ko kose ku Isi, Koreya y’Epfo yasabye ibiganiro bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byasabwe na Koreya y’Epfo nibiramuka byemejwe, bizaba aribyo biganiro byo ku rwego rwo hejuru bikozwe hagati y’ibi bihugu byombi kuva mu 2015.

Umuyobozi wo mu nzego zo hejuru muri Koreya y’Epfo yatangaje ko ibyo biganiro bigamije guhagarika itutumba ry’ibikorwa byo kutumvikana kw’ingabo ku mipaka ya Koreya zombi.

Minisitiri w’Ingabo wungirije muri Koreya y’Epfo, Suh Choo-Suk, yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro hagati y’ibisirikare byombi bizabera ahitwa Tongilgak akaba ari inyubako ya Koreya ya Ruguru iherereye mu gace kaberamo ibiganiro by’amahoro hagati y’ibi bihugu.

Yagize ati “ Turateganya ko ibiganiro bizaba tariki ya 21 Nyakanga kandi twizeye igisubizo cyiza cya Koreya ya Ruguru.”

Perezida wa Korea y’Epfo yagaragaje ubushake bwe buganisha mu kuvugurura imikoranire y’igihugu cye na Koreya ya Ruguru. Mu ijambo aherutse kuvugira i Berlin mu Budage, Perezida Moon Jae, yashimangiye ko agiye gushyigikira ibiganiro by’amahoro kandi ko ayo masezerano y’amahoro ari ingenzi cyane ku bifuza ko Koreya ya Ruguru yashyira iherezo ku icurwa ry’intwaro z’uburozi.

Nubwo igerageza rya misile ya ICBM, riherutse gukorwa na Koreya ya Ruguru rihabanye n’imyanzuro ya Loni , ryakanguye ibihugu bituranyi by’icyo gihugu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umunyamakuru wa BBC ukorera i Seoul muri Koreya y’Epfo yatangaje ko abasesenguzi bavuga ko ko ibyo biganiro byitezweho guhosha ubushyamirane hagati y’ingabo z’ibihugu byombi bumaze imyaka myinshi.

Croix Rouge nayo iteganya ibiganiro na guverinoma ya Koreya ya Ruguru kugira ngo baganire ku buryo imiryango yatandukanyijwe n’intambara yahuje Koreya zombi ikarangira mu 1953 yakongera guhuzwa.

Abasesenguzi bo bavuga ko ibyo biganiro bya Croix Rouge ahubwo bishobora kurakaza Koreya ya Ruguru kuko Koreya y’Epfo yagaragaje ubushake buke mu kugarura abo yari yarafashe bugwate.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza