Igitangaza muri Thailand: Ba bana bose n’umutoza wabo bakuwe mu buvumo

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 10 Nyakanga 2018 saa 03:50
Yasuwe :
0 0

Abana bane n’umutoza wabo bari basigaye mu buvumo bwa Tham Luang mu gihugu cya Thailand bamaze gukurwamo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’uko abandi umunani bari bamaze gukurwamo ejo ku wa Mbere.

Ni nyuma y’iminsi igera kuri 18 abana b’abahungu 12 n’umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru yitwa ‘Moo Pa’ batunguriwe n’umwuzure mu buvumo ubwo babutemberagamo ku wa 23 Kamena maze amazi agafunga inzira yo gusokeramo, bagashaka agace gato ko kwikingamo amazi yakomezaga kwiyongeranya ubutitsa.

Ugukurwamo k’umwana wa 12 n’umutoza byashyize iherezo ku gikorwa cy’ubutabazi bwo mu rwego rwo hejuru cyari cyimaze iminsi itatu cyarahuruje abahanga mu koga n’abandi batabazi.

Ibyatangiye ari igikorwa cyoroheje cyo gushakisha abantu 13 bari baburirwe irengero byaje kuba ikibazo cy’ingutu cyahuruje inararibonye mu gukora ubutabazi bwo mazi batangiye kwerekeza muri Thailand baturutse hirya no hino ku isi.

CNN yatangaje ko ababyeyi b’aba bana bari bamaze iminsi myinshi hanze y’ubuvumo bari mu cyunamo kandi basengera ko abana babo bazasoka mu buvumo ari bazima.

Aba bana binjiye mu buvumo ubwo bari barangije gukina bakajya gutembera maze hakagwa imvura nyinshi iteza imyuzure baheramo.

Ku wa Mbere saa yine z’ijoro nibwo itsinda ry’abatabazi 19 ryinjiye mu buvumo rigiye kuzana bariya batanu ndetse n’abandi bantu batatu babitagaho kuva mu cyumweru gishize ubwo babashaga kumenya igice baherereyemo neza.

Narongsak Osotthanakorn wahoze ari Guverineri w’Intara ya Chiang Rai, akaba ari na we wari uyoboye ibikorwa by’ubutabazi yari yabwiye ibitangazamakuru bitandukanye ko bafite icyizere ko bariya bari basigayemo bagombaga gukurwamo uyu munsi.

Ni mu gihe abana umunani bakuwemo mbere bakomeje kwitabwaho mu bitaro bya Chiang Rai, abaganga bemeje ko bameze neza kandi babiri bari bagaragaje uburwayi batangiye koroherwa.

Itsinda ry’ubutabazi ryari ryabanje gutangaza ko aba bana n’umutoza wabo bashoboraga kumara mu buvumo amezi agera kuri ane bagemurirwa ibiribwa n’umwuka wo guhumeka kugira ngo umwuzure uzabanze ushire babone gusoka ariko abatabazi baje kotswa igitutu n’imvura ikomeje kugwa ari nyinshi batangira kugira impungenge ko ishobora gutuma ubu buvumo bwuzura, amazi akagera n’aho bariya bana bari bikinze, bituma batangira gukora mu buryo budasanzwe mu minsi itatu ishize.

Hari hashize iminsi abahanga mu koga binjiye mu buvumo gutabara aba bana
Abana bari basigaye mu buvumo nabo batabawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza