Ikinyamakuru cy’i Vatican cyagaragaje uburyo ababikira bakoreshwa imirimo isuzuguritse muri Kiliziya

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Werurwe 2018 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Ikinyamakuru cy’i Vatican cyagaragaje uburyo ababikira bakoreshwa imirimo isuzuguritse muri Kiliziya Gatolika, gisaba ko ugushyirwa hejuru kw’abihayimana b’abagabo guhagarara maze ababikira ntibakomeze gufatwa nk’abaciriritse.

Nk’uko Reuters yabitangaje, ikinyamakuru “Women, Church, World” gisohoka buri kwezi, cyanditse uburyo ababikira bahabwa imirimo nko guteka, gukora isuku no gutegereza ku meza ba cardinal, abasenyeri n’abapadiri.

Iyo nkuru ishingiye ku buhamya bw’ababikira batatangajwe amazina, bavuga uburyo abenshi bakora mu nzu zibamo “abihayimana b’abagabo, bakazindukira mu kubategurira amafunguro ya mu gitondo bakajya kuryama ari uko bamaze kurya ibya nijoro, inzu imaze gukorerwa isuku, imyenda yameshwe kandi yatewe ipasi.”

Ababikira bemera kubaho gikene ngo usanga badahembwa kuko bihayimana, bakoherezwa mu nzu zibamo abihayimana b’abagabo gukorerayo ubutumwa.

Mbere ngo wasangaga ababikira bafasha abihayimana b’abagabo ku macumbi yabo cyangwa mu nzego za seminari, ahanini ari abakomoka mu gihugu bakoreramo ariko ngo muri iyi myaka usanga hari n’abavanwa muri Afurika, Aziya n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Umwanditsi w’iyo nkuru avuga ko icyababaje cyane umwe mu babikira baganiriye ari uko “gake cyane aribwo batumirwa kurira ku meza baba bateguye” ahubwo barira mu gikoni bonyine.

Umwe mu babikira yanavuze ko azi mugenzi we ufite impamyabumenyi y’ikirenga PhD mu bumenyi mu by’iyobokamana, adahawe igisobanuro na kimwe, yahawe gukora mu rugo n’indi mirimo “idafite aho ihuriye n’imirimo isaba ubumenyi umuntu yiga.”

Iyo nkuru ivuga ko ababikira nk’abo bashobora kuba “ubutunzi bukomeye bwa kiliziya yose, igihe abihayimana b’abagabo babona ko ibyo bakora ari ikimenyetso cy’imbaraga bifitemo.”

Icyo kinyamakuru gisohoka rimwe mu kwezi nk’agace k’ikinyamakuru cy’i Vatican gisohoka buri munsi, Osservatore Romano, cyandikwa n’abanyamakuru n’abafite ubumenyi mu zindi nzego, b’abagore gusa.

Kugeza ubu abagore bake nibo bamaze guhabwa imyanya ikomeye na Kiliziya Gatolika mu myaka ishize, aho mu mwaka ushize uwitwa Barbara Jatta yabaye umugore wa mbere ushinzwe kuyobora inzu ndangamurage za Vatican.

Gusa hari ababikira benshi usanga bashinzwe kuyobora amashami atandukanye akurikiranira hafi ubuzima bwa kiliziya.

Papa Pope Francis uyobora Kiliziya Gatolika na Vatikcan, atandukanye n’abamubanjirije kuko we yibera mu nyubako imeze nka hoteli, agafatira amafunguro mu cyumba cyagutse gikorwamo n’abakozi bahembwa.

Gusa nka Papa Yohani Pawulo II wayoboye hagati ya 1978 kugeza mu 2005, yari afite itsinda ry’ababikira batanu bakomoka mu gihugu cye cya Pologne bakoraga iwe.

Naho kwa Papa Benedigito XVI weguye mu 2013, hakoraga abagore bagera ku munani bo mu muryango w’abalayiki wa Memores Domini.

Nimero y’icyo kinyamakuru izasohoka muri Werurwe uko yakabaye yahariwe kugaruka byimbitse ku bagore n’umurimo.

Papa Francis aramutsa itsinda ry’ababikira i Vatican mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza