Imfashanyo igenerwa impunzi mu Rwanda yongeye kongerwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Nyakanga 2018 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ryatangaje ko ryongereye inkunga yagenerwaga impunzi mu Rwanda igasubira uko yari imeze mbere ya Ugushyingo umwaka ushize.

Kubera kugabanyuka kw’abaterankunga, Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa (PAM) guhera mu Ugushyingo 2017 ryagabanyije imfashanyo y’ibiribwa ryageneraga impunzi zo mu Rwanda. Iyo nkunga yagabanyijweho 10 % mu Ugushyingo na 25 % muri Mutarama 2018.

Muri Mata, nyuma yo kubona abandi baterankunga PAM yongereye iyo nkunga igera kuri 85 %.

Mu butumwa bugufi yageneye abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa Gatandatu, HCR yatangaje ko inkunga yongerewe igasubira 100 % uko yahoze.

Yagize ati “Turabamenyesha ko biturutse ku nkunga umuryango PAM uherutse guhabwa, ugiye gusubukura gahunda yo gutanga ibiribwa n’amafaranga nkuko byahoze ku mpunzi n’abagisaba ubuhunzi.”

Iyi gahunda izasubukurwa guhera muri Nyakanga uyu mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa HCR ku Isi, Filippo Grandi, ubwo yasuraga inkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Gicumbi muri Mata, yavuze ko kubera kugabanyuka kw’imfashanyo, bari kwiga no ku zindi gahunda zafasha impunzi kwibeshaho aho gukomeza gutegereza inkunga.

Yagize ati “Tugiye gutangiza uburyo bushya. Tugiye kuvugana na PAM ku bijyanye n’inkunga y’ibiribwa ariko by’umwihariko dukwiye kongera ubushobozi bwabo kugira ngo babashe kwigira. Ndatekereza ko iki ari igihe cyo kuba babona imirimo ndetse n’izindi serivisi za Leta.”

Mbere ya Ugushyingo 2017, PAM yatangaga ibilo 16.95 by’ibiribwa kuri buri mpunzi ku kwezi; bigizwe n’ibigori, ibishyimbo, amavuta yo guteka n’umunyu. Abandi bahabwaga 7,600 Frw (US$9) yo kugura ibiribwa mu masoko yo hafi aho.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 170 000 ziganjemo izaturutse mu Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 170 ziganjemo izituruka i Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza