Imiterere y’intwaro Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza byakoresheje mu gutera ibisasu muri Syria

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Mata 2018 saa 02:29
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cya kare cyo ku wa 14 Mata nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa bagabye ibitero byinshi mu duce dutandukanye muri Syria, intego ari uguhiga no gushyira hasi ibice bikekwa ko birimo intwaro z’ubumara.

Ni ibitero ubuyobozi bwahamije ko bitagamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Bashar Al Assad, ahubwo ari ibyo gushegesha ubushobozi bwa guverinoma y’icyo gihugu mu bijyanye n’intwaro zirimo ibinyabutabire bihumanya, nk’izatewe ku gace ka Douma, abasaga 75 bakahasiga ubuzima.

Indege za Tornado z’u Bwongereza

Nk’uko bigaragara mu cyegeranyo CNN yakoze, u Bwongereza bwatanze indege z’intambara enye za Tornado zihetse missile zo mu bwoko bwa Storm Shadow zihuta cyane kandi zishobora gukora intera ndende, nk’uko Minisiteri y’ingabo y’icyo gihugu yabitangaje. Nyuma byaje gutangazwa ko haje no kwifashishwa indege z’intambara zo mubwoko bwa Typhoon.

Izo ndege zahagurukiye ku birindiro by’indege z’intambara z’u Bwongereza ahitwa Akrotiri muri Chypre, mu Burasirazuba bwa Méditerranée, maze zimisha ibyo bisasu mu duce twagenwe, twakekwagamo intwaro zirimo ibinyabutabire bitemewe, mu Muyi wa Homs.

Izo ndege zigendera kuri moteri ebyiri zo mu bwoko bwa Tornado GR4, zifite ubushobozi bwo gutwara ibisasu bipima ibiro 400 mu bilometero 400, ku buryo kugira ngo zirase muri Syria bitagombga gusaba ko ziguruka cyane cyangwa ngo bizisabe kwinjira mu kirere cyayo.

Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yatangaje ko u Bwongereza bwarashe missile umunani zo mu bwoko bwa Storm Shadow.

Rafale z’u Bufaransa

Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa byashyize ahagaragara amashusho agaragaza indege zo mu bwoko bwa Rafale ziguruka zerekeza mu butumwa muri Syria.

Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa, Florence Parly, yavuze ko izo ndege zahagurukiye ku birindiro byo mu Bufaransa. Kimwe na Tornado z’Abongereza, Rafale nazo zigira moteri ebyiri, zarimo missile za Storm Shadow zishobora kugenda ibikometero 400. Nazo zashoboraga kurasa muri Syria bidasabye ko zigera mu kirere cyayo.

Ubuyobozi bwa Amerika bunavuga ko hari indege za Mirage z’u Bufaransa zakoreshejwe muri icyo gitero, bukaba bwararashe missile icyenda.

Indege za B-1 za Amerika

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ingabo ya Amerika bwatangaje ko Ingabo zirwanira mu kirere zifashishije indege ebyiri za B-1B. Izo ndege zigendera kuri moteri enye za B-1 zarashe missile 19.

Amakuru yashyizwe hanze ntiyasobanuye neza aho izo ndege zahagurukiye, ariko ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere buheruka kugaragaza indege z’intambara zigera ku kibuga cy’indege za gisirikare cya Al Udeid muri Qatar.

Hari n’ubwato bw’intambara bwa Amerika n’uburasa bukanashwanyuza ibisasu, aho Minisiteri y’Ingabo ya Amerika ivuga ko nabyo byagize uruhare mu bitero byo muri Syria.

Minisiteri y’Ingabo yavuze ko Amerika yohereje ubwato butatu bw’intambara na bumwe bukorera munsi y’amazi (submarine), byose byohereza missile zo mu bwoko bwa Tomahawk muri Syria.

Ubwato USS Monterey bwari mu nyanja itukura nabwo bwarashe missile 30 zo mu bwoko bwa Tomahawks, ndetse ubwa USS Laboon burasa izindi zirindwi. Hagati aho USS Higgins yarashe Tomahawks 23 zituruka mu kigobe cya ruguru cy’Abarabu. Naho ubugendera munsi y’amazi bwa USS John Warner bwarashe Tomahawks esheshatu buturukije mu Nyanja ya Méditerranée.

Hanakoreshejwe izindi ntwaro zo mu mazi nk’iz’ubwoko bwa Arleigh Burke, Ticonderoga na Virginia, zarashe missile nyinshi za Tomahawk zishobora kuraswa mu bilometero 2,500.

Izi missile za Tomahawk zirikwifashishwa cyane na Amerika, kuko ari nazo ziheruka guterwa muri Syria, ikindi gihe na none icyo gihugu cyakoreshaga intwaro z’uburozi ku basivili.

U Bufaransa kandi bwifashishijwe ubwato bw’intambara bwo mu bwoko bwa Frigate buri mu Nyanja ya Méditerranée. Intera ubu bwato bushobora kurasaho ntiyatangajwe, gusa ikigo kibukora kivuga ko “burasa kure cyane”, abandi bakavuga ko bushobora kugeza mu ntera ya kilometero 1000.

Gusa nyuma y’iki gitero, ibinyamakuru bitandukanye byo mu Burusiya byatangaje ko nibura missile 71 mu 103 zarashwe zashwanyuwe n’ubwirinzi bw’ibisasu nk’ibyo bwa Syria, harimo no kuburizamo missile 12 zose zarashwe ku kigo cy’indege za gisirikare cya Al-Dumyar mu majyaruguru y’Umurwa Mukuru Damascus.

U Bwongereza bwatanze indege z’intambara enye za Tornado zihetse missile zo mu bwoko bwa Storm Shadow zihuta cyane kandi zishobora gukora intera ndende
Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa byashyize ahagaragara amashusho agaragaza indege zo mu bwoko bwa Rafale ziguruka zerekeza mu butumwa muri Syria
U BUfaransa bwanakoresheje ubwato bw'intambara bwo mu bwoko bwa Frigate buzwi nka Aquitaine
US B-1 zatanzwe na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza