Indege ya Boeing 737 yaguye mu mugezi ubwo yururukaga ku kibuga cya Florida

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Gicurasi 2019 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Indege ya Boeing 737 itwara abagenzi yanyereye ku nzira yayo ahitwa i Florida muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, igwa mu mugezi wa St John ariko kubw’amahirwe mu bari bayirimo ntawapfuye uretse abantu 21 bakomeretse gato.

Iyi ndege ya sosiyete Miami Air International yari ivuye i Guantanamo Bay mu gihugu cya Cuba igiye ku kigo cya gisirikare kiri ahitwa Jacksonville mu Ntara ya Florida.

Abari bayirimo bavuga ko iyi ndege ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu yamanutse mu mvura yagera hasi ikanyerera ikagwa mu mugezi wa St John uri hafi aho.

Bavuga ko iyo ndege yikubise hasi igahita ishaka kongera guhaguruka ku buryo byagaragaraga ko umupilote yagize ingorane yo kuyihagarika kuko yakomeje kwinyeganyeza.

Iyi ndege yaguye mu mugezi muri Florida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza