Indege z’intambara za Amerika zerekeje hafi ya Koreya ya Ruguru

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Nzeri 2017 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Indege z’intambara zirimo izirasa ibisasu biremereye za Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatandatu zerekeje hafi y’umupaka ugabanya Koreya ya Ruguru n’iy’Epfo.

Ubuyobozi bwa Amerika bwatangaje ko izo ndege zerekeje muri ako gace mu rwego rwo kwerekana ko icyo gihugu gifite ubudahangarwa mu bya gisirikare.

Ni ubwa mbere mu myaka isaga ijana indege zikomeye z’intambara za Amerika zigurutse hejuru y’ako gace kegereye Koreya ya Ruguru.

Bije nyuma y’intambara y’amagambo imaze iminsi hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, aho Perezida Donald Trump yise mugenzi we wa Koreya ya Ruguru umusazi, naho Kim Jong Un akita Trump umusaza wavangiwe kandi udashoboye kuyobora.

Umuvugizi w’Ingabo za Amerika, Dana White, yavuze ko bohereje izo ndege ndetse bahagaze bwuma ku muntu wese uzashaka kubatera ubwoba.

Ati “Intego yacu ni ugutanga ubutumwa ko Perezida afite uburyo bwinshi bwa gisirikare bwo gutsinda iterabwoba ryose. Twiteguye gukoresha uburyo bwose bushoboka bwa gisirikare bwo kurinda ubutaka bwa Amerika n’ubw’inshuti zayo.”

Indege zitera ibisasu zo mu bwoko bwa B-1B Lancer zaturutse ku kirwa cya Guam kiri mu Nyanja ya Pacifique izindi ndege zituruka muri Okinawa mu Buyapani nkuko Aljazeera yabitangaje .

Ikirwa cya Guam nicyo Koreya ya Ruguru imaze iminsi ivuga ko izageregerezaho igisasu kirimbuzi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya Ruguru, Ri Yong Hong, kuri uyu wa Gatandatu yavugiye imbere y’Inama rusange ya Loni ko basigaje gato bakigwizaho ingufu zose z’ibitwaro kirimbuzi.

Koreya ya Ruguru ituwe na miliyoni 26 z’abaturage, ifite umugambi wo kwigwizaho ingufu z’ibisasu kirimbuzi mu rwego rwo guhangana na Amerika yita umwanzi wayo wa mbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza