Indoro y’umukobwa wa Trump kuri Minisitiri w’Intebe wa Canada yavugishije benshi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 17 Gashyantare 2017 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Amafoto y’indoro y’umukobwa wa Perezida Trump, Ivanka Marie Trump, areba Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, ubwo yasuraga Amerika ku wa Mbere w’iki cyumweru bakagira n’igihe cyo gusangirira hamwe; yibajijweho byinshi abantu bavuga ko uyu mukobwa yari yavuye mu bye.

Inkuru ya 7sur7 igaragaza ko ubwo Minisitiri Trudeau na Trump baganiraga n’abagore bayoboye ibikorwa by’ubucuruzi ndetse bakanasangirira hamwe nabo; Ivanka yari ahari yicaye yegeranye na Trudeau maze bikagaraga ko uwo mugabo yakuruwe cyane n’indoro Ivanka Trump yamurebaga.

Amafoto y’uwo muhuro yavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga ko ngo hagati ya Ivanka na Trudeau barebanaga mu buryo budasanzwe.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwe buri wese yafataga ifoto ya Trudeau na Ivanka maze munsi akandikaho amagambo agaragaza ko byari byihariye.

Hari uwafashe amafoto atandukanye maze munsi yayo yandikaho ati" Nta muntu wari uzi amarangamutima ya Minisitiri w’Intebe, Trudeau.”

Undi yanditse ati "Ikintu kimwe mpuriyeho na Ivanka ni uburyo bwo kwitegereza Minisitiri Trudeau” naho undi ati “Shaka umuntu ukureba nk’uko Ivanka yarebaga Minisitiri Trudeau’.

Ivanka Marie Trump w’imyaka 35 yashakanye na Jared Kushner muri 2009 bakaba bafitanye abana batatu mu gihe Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa 23 Canada igize mu mateka ari umugabo w’imyaka 45 washakanye na Sophie Grégoire mu 2005 bakaba bafitanye abana batatu.

Amafoto ya Ivanka na Trudeau barebana

Ubwo Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yajyaga kwicara, Ivanka yamuhaye ikaze aseka / Ifoto: Internet
Ivanka yarebaga Trudeau akanyuzamo akamwenyura / Ifoto: Internet
Aba bombi barubatse ndetse buri umwe afite abana batatu / Ifoto: Internet
Uburyo Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yigeze gufotorwa areba Obama nabwo bwavuzweho cyane / Ifoto: Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza