Inyandiko nshya zagaragaje ibirego by’ubusambanyi kuri Martin Luther King

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 4 Ugushyingo 2017 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Raporo ya FBI ifite aho ihuriye n’inyandiko ku rupfu rwa John F. Kennedy wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje isura itari izwi kuri Martin Luther King Jr. ufatwa nk’umwe mu barengeye uburenganzira bwa muntu ku isi.

Iyo raporo y’amapaji 20, yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu ariko yanditswe nyuma gato y’urupfu rwa Martin Luther King Jr. mu 1968 aho irimo ibirego by’ibyaha King yagiye akora mu ntangiriro z’uwo mwaka ubwo yari i Miami.

Ibyo byaha birimo ko King yaba yarakoraga mu buryo bubangamira sosiyete, ibifite aho bihuriye n’ubukungu mu muryango yari ayoboye wa Southern Christian Leadership Conference, zikubiyemo kandi ibindi bivuga ku buzima bwe bwite, birimo guca inyuma uwo bari barashakanye n’ibindi bikorwa by’ubusambanyi yakabaye yarakurikiranyweho akiriho.

Izo nyandiko zirimo ko FBI yahawe amakuru n’umuntu wo mu Mujyi wa Los Angeles wavuze ko King yasambanye n’umugore w’umwe mu birabura bakomeye wavuraga amenyo ndetse ko ashobora kuba yaranamuteye inda.

Uwo muntu wari uwa hafi cyane kuri King ngo yari azi byinshi kuva mu 1960, anamushinja ko yasambanye n’abandi bagore batatu barimo n’umuhanzikazi Joan Baez.

Bivugwa kandi ko muri Gashyantare 1968, Umuminisitiri umwe witabiriye inama yari yabereye i Miami aho na King yari ari, yaje gutangaza ko hari ibintu bidasanzwe byabereyemo birimo gusinda byo ku kigero cyo hejuru, gucana inyuma ku bashakanye ndetse no kuryamana ku bahuje ibitsina.

Imwe mu nyandiko zivuga kuri Martin Luther King Jr zashyizwe ahagaragara

Izo nyandiko zanditswe mu gihe FBI yari iyobowe na J. Edgar Hoover, wanakoze iperereza kuri Luther King. Hoover yayoboye iperereza kuri King ahagana mu 1960, byari mu buryo bw’imikorere y’ubutasi bw’imbere mu gihugu bwa FBI.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu ishuri ryitiriwe Martin Luther King, Clayborne Carson, yateye utwatsi ibyo birego byasohotse muri izo nyandiko.

Yagize ati “Iyo turebye neza ibi bintu, tubona ko hari umuntu uri kugerageza kwangiza isura ya Martin Luther King.”

Mu 1964, hari ibaruwa n’amajwi byoherejwe mu rugo kwa Martin Luther King bifungurwa n’umugore we Coretta Scott King. Iyo baruwa yabwiraga Luther kwiyahura. Yari irimo umurongo wagira uti “Hari ikintu kimwe cyonyine usigaje gukora. Uzi neza icyo ari cyo. Ufite gusa iminsi 34.” Nyuma yaho komisiyo yo muri Sena yaje kwemeza ko ibyo byombi byari byoherejwe na FBI.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aherutse kwemezwa ishyirwa hanze ry’inyandiko zigera ku 3100 zari ubwiru, zibitse amakuru ku rupfu rwa John F. Kennedy wayoboye Amerika akicwa.

Ubu imyaka 54 iburaho iminsi mike ngo hibukwe umunsi ibyago byagwiriyeho Amerika, ubwo John F. Kennedy wabaye Perezida wa 35 wa Amerika yaraswaga kuwa 22 Ugushyingo 1963, nyuma y’imyaka ibiri n’amezi icumi ayobora icyo gihugu.

N’ubu harakibazwa byinshi ku rupfu rwe rwaje gushyirwa ku muntu umwe rukumbi ariko abahanga bo bagashimangira ko habayemo ubugambanyi bukomeye.

Amapaji arenga miliyoni eshanu abitseho amakuru ku rupfu rwa Perezida Kennedy rwabaye mu 1963 i Dallas, harimo amafoto, amashusho, amajwi n’ibindi bibitse mu ishyinguranyandiko ry’igihugu.

CNN ivuga ko Perezida Trump yemeye ko 2 891 zishyirwa ahagaragara mu gihe hari gusohoka 3140, izisigaye zirakigwaho mu gihe cy’iminsi 180 zikazagenda zirekurwa gahoro gahoro mu byumweru biri imbere.

Martin Luther King Jr. yashinjwe ubusambanyi no guca inyuma umugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza