Inyandiko z’ibanga zahishuye ishoramari ry’umwamikazi Elisabeth II hanze y’igihugu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Ugushyingo 2017 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Inyandiko nshya zashyizwe hanze kuri iki Cyumweru zerekanye uburyo abantu bakomeye, abaherwe n’abayobozi barimo umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II, bashora akayabo k’amafaranga hanze y’igihugu, bigatuma batishyuzwa imisoro.

Izo nyandiko ziswe Paradise Papers, zigera kuri miliyoni 13.4 zishyira hanze uburyo abayobozi bagenda bashyira imari yabo mu mahanga.

Zerekana uburyo abanyapolitiki, abaherwe n’ibyamamare bifashisha ibigega bitandukanye, imiryango n’ibindi bigo ngo bibafashe gucunga amafaranga yabo rimwe na rimwe ntagaragare ku nzego zishinzwe imisoro. Gusa akenshi ibikowa byabo biba bitagamije ikibi.

The Paradise Papers zigaragaza ko amafaranga agera kuri miliyoni £10 y’umwamikazi Elisabeth II yashowe hanze y’igihugu, ashyirwa mu bigega muri Cayman Islands na Bermuda, bisanzwe bimuha inyungu ndetse bikanacunga imitungo irimo inyubako. Ni amafaranga yashowe mu bigo bitanga ubuvuzi n’inguzanyo ku baturage.

Nta cyaha kiri muri iryo shoramari, ndetse nta n’igitekerezo ko umwamikazi yaba yarahungaga imisoro, gusa ngo ntihabura kwibazwa impamvu ibwami bajyana ishoramari hanze y’igihugu.

Izo nyandiko zinakomoza kuri Perezida Donald Trump ukomeje kugendera ku ntero y’uko agomba gushyira imbere ishoramari muri Amerika. Wilbur Ross wafashije mu kuzahura ibigo bya Trump mu 1990 ndetse akaza kumugira Minisitiri w’ubucuruzi, Paradise Papers zerekana ko uyu mugabo ufite imigabane mu kigo cyambutsa ibicuruzwa, yahawe miliyoni zirenga $ 68 z’inyungu guhera mu 2014, zavuye mu kigo cyo mu Burusiya kiri mu maboko y’abarimo umukwe wa Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya.

Izo nyandiko zinashyira mu majwi benshi mu bajyanama ba Perezida Trump, abaminisitiri be n’abandi baterankunga.

Zinavuga kuri Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, aho umujyanama we, yajyanye miliyoni z’amadolari mu kigega cyo muri Cayman.

Izi nyandiko ngo zabonywe n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Süddeutsche Zeitung, kizisangiza umuryango w’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye, International Consortium of Investigative Journalists, uhuriramo abagera kuri 380 bo mu bihugu 67.

Zije zikurikira izindi ziswe Panama Papers zagiye ahabona mu 2016, nazo zikavugwaho byinshi mu bijyanye n’uko abayobozi n’abandi bantu bafite amafaranga atubutse bakorana n’ibigo by’ibanga mu bucuruzi bwabyo.

Inyandiko z’ibanga zahishuye ishoramari ry’umwamikazi Elisabeth II hanze y’igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza