Joe Biden yakusanyije miliyoni $6.3 agenewe amatora ku munsi wa mbere wo guhatanira kuyobora Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Mata 2019 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Abategura ibikorwa byo gufasha Joe Biden kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangaje ko mu masaha 24 babashije gukusanya miliyoni $6.3, azifashishwa mu bikorwa by’amatora ateganyijwe umwaka utaha.

Muri ibyo bikorwa, uruhande rwa Biden wabaye Visi Perezida wa Amerika ku bwa Perezida Barack Obama, rwatangaje ko habonetse inkunga iruta iyo abandi bo mu ishyaka ry’aba-democrate barimo guhatanira kuzarihagararira, babonye.

Nk’uko CNN yabitangaje, kubona inkunga ingana itya bishimangira uburyo izina rye ryubashywe mu ishyaka ndetse akaba yarahamijwe ibigwi ari muri Sena no mu myaka umunani yamaze yungirije Obama.

Abantu basaga 96900 nibo batanze inkunga igera kuri miliyoni $4.4 banyuze kuri internet, nk’uko itsinda ririmo kumufasha ryabitangaje kuri uyu wa Gatanu.

Amakuru avuga ko ayo mafaranga yose hamwe atarimo ayazifashishwa mu matora nyirizina, ku buryo ari ayo kumufasha ngo abashe kwemezwa n’ishyaka rye ngo azarihagararire mu matora aho ahanganye n’abandi 19.

Umuyobozi wungirije ufasha Biden kwiyamamaza, Kate Bedingfield, yagize ati “Dushimishijwe cyane n’umuhate n’ubushake byagaragarijwe Biden mu gihugu hose.”

Banatangaje ko Biden yahise yuzuza abantu bamuha inkunga baba bakenewe kugira ngo umuntu yemererwe guhatanira guhagararira ishyaka mu matora y’ibanze, aho nibura aba akeneye abantu 65,000 bamuha inkunga baturutse nibura muri Leta 20.

Byitezwe ko yemejwe n’ishyaka rye, Biden yazaba ahanganye na Donald Trump w’umu –republicain ari nawe uyoboye Amerika.

Sen. Bernie Sanders uhagarariye leta ya Vermont we yakusanyije miliyoni $5.9 mu masaha 24, yazamufasha mu matora mu 2020. Uyu yaniyamamaje mu 2016 ariko atsindwa na Hillary Clinton mu ishyaka.

Uwahoze ari Senateri uhagarariye Texas Beto O’Rourke we yakusanyije miliyoni
$6.1 ku munsi wa mbere, ariko harimo $300,000 agenewe amatora nyirizina naramuka yemerewe gukomeza.

Joe Biden arimo guhatanira kuzahagararira ishyaka rye mu matora azaba mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza